Ysolde Shimwe ni umunyarwandakazi ndetse akaba n'umunyamideri wamenyekanye cyane nk'umwe mubashinze ikigo cy'ubucuri gikomeye cya Uzuri K&Y ndetse akaba ari n'umuyobozi wacyo mubigenda no guhanga udushya.[1]

Ysolde umwe mubashinze Uzuri K&Y


Amateka

hindura
 
Ysolde yize muri kaminuza y'u Rwanda

Ysolde Shimwe yavukiye mu 1992 mu murwa mukuru w'u Rwanda i Kigali ndetse aranahakurira yakuze akunda ibintu byose bigendanye nubugeni. Yaje kubona buruse yo kujya muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho yagiye kwiga ubugeni ndetse no guhanga udushya muri 2015, akaba akunda cyane ibigendanye n'ubugeni ndetse ndetse no gutanga umusanzu we ngo igihugu gishyikire amajyambere arambye.[2]

Ubucuruzi

hindura

Muri 2013 Ysolde Shimwe yashinze ikigo Uzuri K&Y cyibanze cyane mu gukora inkweto za made in Rwanda z'ubwoko bwinshi[3], bahawe ibihembo byinshi biytandukanye na RDBIkigo gishinzwe iterambere mu Rwanda ndetse na Jack ma foundation, ikigo cy'ubucuruzu cyo mubushinywa.[4] Sibyo gusa ahubwo bakora n'amahugurwa kubantu bose babyifuza bakabigisha gukora inkweto kugirango nabo bajye kwihangira imirimo. Uzuri K&Y ifite umwihariko wo gukoresha abagore benshi kandi bakabafasha no kwiteza imbere.[5]

Ibindi wareba

hindura

.Uzuri K&Y

.Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda

. Kevine Kagirimpundu

Aho Byakuwe

hindura
  1. https://www.linkedin.com/in/ysolde-shimwe-47127183
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-29. Retrieved 2021-10-29.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/191355
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-29. Retrieved 2021-10-29.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-29. Retrieved 2021-10-29.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)