Aurore Mimosa Munyangaju
UmwugaEdit
ni umunyarwandakazi wakoze umwuga w'umucuruzi ndetse n 'umunyapolitiki akaba ari na Minisitiri wa sport [1]kuva kuwa 5 Ugushyingo 2019.
Amashuri yizeEdit
Mimosa afite impamyabushobozi mu bijyanye no gucukumbura imigirire ya muntu,yatanzwe n' ikigo cya ACI muri Australia mu ishami ry’amashyirahamwe n’imari. Yarangije kandi mu Ishuri ry’Ubuyobozi rya Maastricht, i Maastricht,[2] mu Buholandi, afite impamyabushobozi, mu bijyanye no gucunga imishinga.
Uburambe afite mukaziEdit
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’imikino mu Rwanda, Mimosa yari Umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life Company, ikigo cy’ubwishingizi bw' ibintu n'abantu i Kigali. Mbere yibyo, yari umuyobozi mukuru wa African Alliance Rwanda. African Alliance nitsinda ryamabanki yishoramari rikorera muri Afrika.
Inzobere mubyo gucunga umutungoEdit
Afite uburambe mubirebana namabanki burenga imyaka icumi cyane cyane mubikorwa byo gucunga umutungo, no mu bucuruzi mu bigendanye no kunguka. Yagize uruhare runini mu gushinga isosiyete ya mbere y’ubucuruzi bw’imigabane, ndetse n’ivunjisha rya mbere ry’ibicuruzwa byo muri Afurika y'Iburasirazuba mu Rwanda.
Bariza hanoEdit
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-23. Retrieved 2020-09-25.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.maastrichtuniversity.nl/