Vitamini A cyangwa Vitamine A

Aho ikomoka : ikomoka mu mboga rwatsi, karoti, igi, epinari, ibijumba, amashu, umutonore w’ibishyimbo n’urunyogwe, inyanya n’ibindi.

Vitamin A
Ibijumba biri mu bihingwa bifite vitaminA
Vitamini A
Vitamini A iboneka muri izi mbuto

Ingorane zibaho iyo yabuze : kutabona neza cyane cyane nijoro, amaso atukuye, kumagara uruhu no kururwara, koroha kw’agahu gatwikira amenyo (émail) n’inshinya, kubura ipfa ryo kurya, gukora nabi kw’imvubura ya tiroyide n’umwijima, kubura igikuriro, tubibutse kandi ko irinda kanseri. Uwayibuze bimutera gukira biruhanije iyo akomeretse, kwandura indwara vuba, kuba yarwara za calculs (imisenyi mu miheha y’impyiko, mu ruhago no mu gasabo k’indurwe y’umwijima).

Ibiryo bikungahaye ku intungamubiri ya Vitamin A