Valentine Uwamariya

minisitiri w'uburezi mu Rwanda

Madam Valentine Uwamariya (wavutse ku ya 14 Gicurasi mu mwaka 1971) akora ubu ni Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mbere yari Minisitiri w’uburezi mu Rwanda,[1] [2] yashyizweho na Perezida wa Repuburika yu Rwanda muri Gashyantare mu mwaka 2020.[3] [4] [1]

Valentine Uwamariya

Amavu n'amavuko hindura

.Madam Valentine Uwamariya yavutse ku ya 14 Gicurasi mun mwaka1971 mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke. Yabonye impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Famille, Nyamasheke. Yakomeje amashuri ye kandi abona impamyabumenyi ihanitse muri Chimie Organic yakuye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. [5]Mu mwaka 2005, Uwamariya yabonye impamyabumenyi ihanitse muri Electrochemistry yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y'Epfo. Nyuma yaho,[6] mu mwaka 2007, yabonye buruse yo kwiga Porogaramu ya PhD muri UNESCO-IHE naho mu mwaka 2013 abona impamyabumenyi y'ikirenga. [7]

Umwuga hindura

Uwamariya Valentine yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amahugurwa, iterambere ry’ibigo n’ubushakashatsi muri Rwanda Polytechnic iherutse gushingwa mbere gato yuko aba Minisitiri w’uburezi.[8]

references hindura

  1. https://www.un-ihe.org/news/alumna-dr-valentine-uwamariya-appointed-minister-education-rwanda
  2. https://www.newtimes.co.rw/news/education-minister-back-parliament-over-ur-issues
  3. https://www.newtimes.co.rw/news/uwamariya-vows-tackle-challenges-education-sector
  4. "Dr. Valentine UWAMARIYA | The Minister of Education".
  5. https://thewaternetwork.com/member-8CG/valentine-uwamariya-KkbSFTAAtmX6xvYUQ2yxOw/home
  6. https://www.kigalitoday.com/mot/dr-valentine-uwamariya
  7. https://www.researchgate.net/scientific-contributions/V-Uwamariya-2054738259
  8. https://www.mineduc.gov.rw/about