Uwumukiza Françoise

Uwumukiza Françoise (yavutse ku ya 25 Werurwe 1973 mu Karere ka Rwamagana (ahahoze ari Komine Rutonde) mu Ntara y'Iburasirazuba mu Rwanda, ubu ni umunyarwandakazi uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace for Health’ igaruka ku kwimakaza amahoro n’ubumwe mu Karere, n’inshingano Abanyafurika basangiye zo gufatanyiriza hamwe.[1] Uwumukiza yatorewe kujya mu Nteko ya EALA muri manda ya 2022-2027 akaba ari umwe mu badepite icyenda bahagarariye u Rwanda muri iyo Nteko.[1][2]

Francoise ari mu bagize inteko ya EALA bahagarariye u Rwanda
uwumukiza ni umukobwa uvuka murwanda mumujyi wa kigali
Aho Francoiseyavukiye

Ibihangano

hindura

Tariki 21 Mutarama 2024, Yasohoye indirimbo ivuga ku mahoro n’ubumwe (Icyongereza: Peace for Health), yakozwe na Genius, ndetse amagambo yayo ari mu ndimi eshatu zikoreshwa cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari zo; Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili. Uwumukiza afite izindi zirimo nka “Happy New Year”, “Merry Christmas”, “Turibuka abazize Jenoside”, “Inshuti yo mu bwana”, “Ibuka ntute igiti”, “Yezu ndakwizera”, “Intore у’Imana iratashye”, “Nshuti Nziza’’ yageneye Perezida Paul Kagame, “Nzakorera u Rwanda” n’izindi.[1][3]

Indanganturo

hindura
  1. Jump up to: 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/depite-uwumukiza-francoise-yashyize-hanze-indirimbo-igaruka-ku-mahoro-n-ubumwe
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/8550/news/law/eac-rwandan-lawmaker-moves-afcfta-women-youth-motion
  3. https://www.newtimes.co.rw/article/13995/entertainment/music/rwandan-lawmaker-calls-for-peace-in-new-song