Uwitonze Clementine

Uwitonze Clementine ni umunyarwandakazi akaba umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda uzwi kwizina rya Tonzi.

Ubuzima Bwe bwite

hindura
 
Clementine yavukiye mugihugu cya Congo

Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akurira mu Rwanda, Yavukiye mu muryango ukomeye wa gikristo, yakuze atozwa kubaha Isabato ndetse kugeza ubu ararushaho kwiyagura mu murimo w’Imana.Tonzi yakuranye impano yo kuririmba aho yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane ahagarikwa ku meza kugira ngo abantu bamubone. [1]

Umwuga

hindura

Clemantine Uwitonze Yagize umuziki umwuga aho yaje gukomereza Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye. Ni umwe mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana umaze kwagura umwuga we mu buryo bukomeye.[2]

Ibitaramo

hindura

Ni nani : Tonzi yakoze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Gashyantare mu 2012 [3]

East Africa Gospel concert: Iki Nigitaramo tonzi yateguye cyahuzaga abahanzi ba Afurika y’uburasirazuba.[4]

Ibiranga Tonzi

hindura

Tonzi arangwa n’umutima utanga kuruta ibindi byose, aharanira ko yagira ikintu akorera kigashimisha umuntu kurusha uko we yagikorerwa.[5][6]

Umusanzu

hindura

Indirimbo Imana ishyira tonzi ku mutima zifasha abantu cyane, kumenya urukundo rw' Imana ku buzima bwacu, uburyo Imana iduhumuriza, ikaduha ibyiringiro , amahoro, ibyishimo, umunezero mbinyujije mu ndirimbo, kuko igihe cyose yatangiye gusohora indirimbo sinaburaga ubutumwa bw'abantu bampa ubuhamya bwicyo ubutumwa bwabafashije kurushaho kwegera Imana, no gukomera mu rugendo rwa buri munsi.[7]

Amashakiro

hindura
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.thefacts.rw/byinshi-wamenya-ku-buhanzi-bwa-tonzi-uririmba-indirimbo-zifasha-abantu-kumenya-urukundo-rwimana-video