Uwanyirigira marie chantal

UWAMYIRIGIRA Marie Chantal,[1] ni umugore wavutse muri 04 Kamena 1981, avukira mu karere ka Burera mu intara y'amajyaruguru, akaba ari umwe muyobozi bw' inzego zibanze, akaba atakiri umuyobozi w'ako karere . UWAMYIRIGIRA Marie Chantal akaba yarashakanye na Twizerimana Razalo.[2]

AMATEKA hindura

UWANYIRIGIRA Marie Chantal, yavukiye mu murenge wa rusarabuye ho muri Burera, ninaho yize amashuri abanza mu murenge avukamo wa Rusarabuye, mu kigo cy’amashuri abanza cya Ruhanga, ubu cyikaba cyitwa Urwunge rw’amashuri rwa Ruhanga, yakomeje ajya mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 1995, byaramugoye kubera intambara z’abacengezi yari ihari icyo gihe, Amashuri yisumbuye yayize mu bigo byinshi kubera igihe cy’umutekano muke, mu ntambara y’abacengezi.

  • Yize mu ishuri ry’abakobwa ry’i Muramba mu mwaka wa mbere, icyo gihe twigaga ibihembwe bibiri (semestre),
  • Ahava anjya muri TTC Kirambo kubera umutekano muke wari i Muramba mu ntambara z’abacengezi .
  • ahita yimukira mu ishuri ry’Inderabarezi Rusange ku kigo cy’Itorero ry’Ivugabutumwa mu Rwanda ryo muri Butaro .

Uwanyirigira akirangiza amashuri yisumbuye, yakoze akazi nka kubwarimu, aho mu mwaka wa 2006 yakoze ikizamini cyahabwaga abarimu bamaze imyaka ibiri mu kazi aho cyitwaga Mature, maze agitsinze ajya kwiga mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali ryari rizwi nka KIE, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) hari mu mwaka wa 2010. Uwanyirigira ubu ari kwiga muri Kaminuza y'igebga ya Kigali ULK, mu icyiciro cy'agatatu cya kaminuza mu ishami ry’inderabarezi .[2]

IMIRIMO YAKOZE hindura

UWANYIRIGIRA Marie Chantal ni umutegarugori yakoze imirimo itandukanye aho yabaye umuyobozi w' ishami ry' uburezi mu karere ka Burera ndetse mu mwaka wa 2019 yaje gutorerwa kuyobora akarere ka Burere . [3] nyuma yakoze akazi akora ku masezerano y'akazi, yigishaga abarimu biga mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali muri gahunda ya Iyakure, akaba yarabigishiriza muri ISAE Busogo, hamwe no mu ishuri ryisumbuye rya Musanze muri Ecole des sciènces de Musanze, aha akaba yarigishaka isomo ry’ubumenyi bw’isi . Uwanyirigira yabaye umukozi uzwi w’umurenge wa Rusarabuye ushinzwe uburezi kuva mu 2011 kugeza muri 2016, aho yakoze yatsinze ikizamini cy’akazi kimujyana mu buyobozi bw’ishami ry’uburezi mu karere ka Burera, ari naho yakoraga kugeza ubwo atorewe umwanya wo kuyobora akarere akaba nabwo yasezerewe akora .[2]

AMASHAKIRO hindura

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/uwanyirigira-marie-chantal-yatorewe-kuyobora-akarere-ka-burera
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amateka-ya-uwanyirigira-utarigeze-atekereza-ko-yaba-meya
  3. https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amateka-ya-uwanyirigira-utarigeze-atekereza-ko-yaba-meya