Uwanyiligira Agnes

Uwanyiligira Agnes ni Umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda muri Access to Finance Rwanda (AFR). Ashinzwe gutegura imishinga ya AFR no kuyobora ishyirwa mu bikorwa ryayo kugira ngo byorohereze iterambere ry’urwego rw’imari rwuzuye mu Rwanda. [1][2][3]

Ibirebana n'akazi hindura

Agnes yabaye umuyobozi w’inkingi y’ubwishingizi muri AFR, ayobora ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ubwishingizi na pansiyo zirimo gahunda yo kuzigama igihe kirekire (Ejo Heza - LTSS) na gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi mu gihugu (NAIS). Mbere yo kwinjira muri AFR, yakoraga nkumwuga wa actuarial imyaka 10.[1][4]

Amashuri hindura

Ni Umunyeshuri wujuje ibyangombwa (Mugenzi w'Ikigo n'Ishami rya Acuaries) akaba n'impuguke yemewe mubijyanye na Microinsurance. Afite impamyabumenyi y'icyiriro cya kabiri cya Kaminuza (BA Hons) mu by'ubukungu yakuye muri kaminuza ya Greenwich na Master's degree (MSc) mu by'ubukungu n’imari yakuye muri kaminuza ya Warwick, mu Bwongereza.[1]

Indanganturo hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://afr.rw/who-we-are/our-team/agnes-uwanyiligira/
  2. https://www.angazaforum2023.com/speakers
  3. https://riba.rw/riba2023
  4. https://www.minema.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=81955&token=02360eae1b1310b1ece46258172a31c9693248a7