Urwibutso rw'ingabo z'ababirigi rwa Camp Kigali

Urwibutso rwa Camp Kigali ruherereye mu mugi wa Kigali ahiciwe abasirikari 10 b'Ububirigi tariki ya 7 Mata 1994 igihe jenoside yakorewe abatutsi yari itangiye. Aba basirikari bicanywe n'uwo bari barinze ari we Uwiringiyimana Agatha wari Ministiri w'intebe w'u Rwanda icyo gihe.

Urwibutso rwa Camp Kigali rw'ababirigi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Urwibutso rwa camp Kigali

Amateka hindura

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 imaze gutangira, abasirikari b'umuryango w'abibumbye LONI ni bo bari barinze Ministiri w'intebe Uwiringiyimana Agatha. kwibuka. Uwari perezida w'u Rwanda Habyarimana Juvenal yari amaze kugwa mu mpanuka y'indege mu ijoro ryabanje ryo ku wa 6 Mata 1994. Abasirikari bari bamurinze bari ab'Ububirigi babarizwa muri batayo ya kabiri yiswe Flawinne - Flawinne ni agace ko mu ntara imwe y'Ububirigi yitwa Namur mu gice cya Wallonia. [1]

Aba basirikare bari boherejwe n'igihugu cyabo mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR - Mission des Nations Unies pour l'Assistance au Rwanda) mu 1993. Bakaba bari bari mu nshingano za Jenerali Romeo Dallaire.[2] Bishwe mu rugamba n'ingabo zari iza leta y'icyo gihe zari zishinzwe kurinda perezida, bari kugerageza kurinda Ministiri Uwiringiyimana.[1] Ingabo za leta zasanze Ministiri iwe mu rugo, abasirikari bari bamurinze zibambura intwaro hanyuma bose zikabazana kubicira muri Camp Kigali. Nyuma yo kubica, izi ngabo zabaciye ibice binyuranye by'umubiri ubundi zibajyana mu cyumba kibikwamo imirambo ku bitaro byari hafi aho.[2]

Nyuma yo kwicwa kw'aba basirikari, LONI n'igihugu cy'Ububirigi byahise bicyura ingabo zabyo zose zari mu Rwanda zirenga 800. Muri zo, 370 bari ababirigi.[3][4]

Igisobanuro hindura

 
Belgian Peacekeepers Memorial

Camp Kigali yagizwe ku mugaragaro Urwibutso rw'aba basirikari b'Ububirigi baguye muri jenoside yo mu Rwanda ku wa 7 Mata 2000.[2]

 
Amazina y'abasirikari b'ababirigi biciwe muri Camp Kigali

Uyu munsi, kuri uru rwibutso hubatswe inkingi icumi nk'ikimenyetso kigaragaza abasirikari icumi b'ababirigi bahiciwe. Buri nkingi ihagarariye umusirikari ndetse n'imyaka yabayeho.[2] Aha kandi hari indi nyubako yakoreshejwe n'abasirikari bari barokotse barwana kugeza igihe batsindiwe n'ingabo za FAR (Forces Armees Rwandaises). Izi ngabo zamishije urufaya rw'amasasu kuri iyi nzu mu rwego rwo kumenya neza ko abarimo bapfuye. N'uyu munsi ibitobore byinshi by'aho amasasu yagwaga biragaragara. Uretse izo nkingi n'inyubako, uru rwibutso ubu rugizwe kandi n'ibyumba bibiri bikubiyemo incamake y'amateka y'izindi jenoside zabaye ku isi, yanditse mu cyongereza, igifaransa n'ikidage.[5]

Ubutabera hindura

Mu mwaka wa 2007, tariki ya 5 Nyakanga, uwitwa Ntuyahaga Bernard wari majoro mu ngabo za FAR yakatiwe gufungwa imyaka 25 n'urukiko rwo mu Bubirigi kubera uruhare yagize mu kwica abo basirikari 10. Gusa urukiko rwananiwe kumuhamya urupfu rwa Uwiringiyimana Agatha n'abandi basivili bo muri Butare yashinjwaga kwica. Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwavuze ko Ntuyahaga yakuye bariya basirikare mu rugo rwa Ministiri akabazanira abandi basirikari bagenzi be muri Camp Kigali, bakabakubita, bakabarasa bakanabatemagura. Ntuyahaga yari yarahanaguweho ibyaha bya jenoside n'iby'intambara mu 1999 n'urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.[3]

Umusirikari w'Ububirigi Koloneli Luc Marshall wari wungirije Gen Dallaire mu Rwanda mu 1994 yajyanwe imbere y'ubutabera bw'igihugu cye mu 1996 ashinjwa kuhereza abasirikari icumi mu mutego biciwemo. Mu ijoro perezida Habyarimana amaze gupfa, Ministiri w'intebe Uwiringiyimana Agatha yahamage Koloneli Marshall ahagana sa munani ngo amuhe umusirikari umuherekeza kuri radiyo Mille Colline gutanga ijambo ry'ituze. Ngo icyo gihe, Koloneli Marshall yategetse uwitwa Liyetona Thiery Lotin gufata abandi basirikari icyenda. Bagiye mu modoka enye bitwaje intwaro nke zoroheje. Bageze mu rugo rwa ministiri baguye mu gico cy'abarindaga perezida barabafata. Ministiri n'umugabo we bagerageje gucikira ariko bahita bafatwa barabica. Abasirikare batwawe mu mugi bamwe barakubitwa kugeza bapfuye, bake basigaye bahungira mu nzu birwanaho ariko birangira baneshejwe, baricwa.irishtimes.[6]

Ibyifashishijwe hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.ktpress.rw/2019/04/resounding-memories-of-10-belgian-soldiers-killed-during-genocide-against-the-tutsi/
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.safarisrwandasafari.com/infomation/camp-kigali-belgian-memorial/
  3. 3.0 3.1 https://reuters.com/article/amp/idUSL0469900520070704
  4. https://www.irishtimes.com/news/colonel-blamed-for-the-deaths-of-10-of-his-soldiers-1.47710?mode=amp
  5. Rwanda Journal: Camp Kigali
  6. Camp Kigali Memorial | Kigali, Rwanda Attractions - Lonely Planet