Urwanda ntirugikoresha imiheha ya pulasiki

Reta y'uRwanda yaciye ikoreshwa ry 'imihehe ya pulasitiki mu gihe hakozwe igenzura rigaragaza ko iteza umwanda kandi itabora ikaba yangiza ibidukikije n'utunyabuzima tuba mu butaka [1].

Imiheha

Imiheha ya pulasitiki hindura

Imihehe ni bimwe mu bikoresho bakoresha mu kunywa byifashishwaga mu makwe muri za hoteli na handi henshi hatandukanye ubu ntibikirangwa ku isoko ry'u Rwanda kuko byangiza ibidukikije sibyo byonyine harimo na amacupa ya pulasiki akoresha rimwe nayo ari kuvanwa kw'isoko .

Nigute byangiza ibidukikije hindura

Hashingiwe kubushakashatsi bw'ikigo k'igihugu cyirengera ibidukikije REMA hagaragajwe ko ibikoresho bya pulasitiki harimo imiheha na amacupa bikoreshwa inshuro imwe byangiza ibidukikije bitewe n'uburyo bikozemo bituma bitabora [2].

Byangiza ubutaka ndetse n'urusobe ryudunyabuzima tuba mu butaka sibyo gusa iyo bigeze mu nzuzi biteza umwanda ndetse bikabuza amafi n'ibindi binyabuzima byo mu mazi ubwisanzure ibindi bigapfa .

Muri rusange ibikoresho bikoreshwa rimwe bya pulasitiki sibyiza ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

Amashakiro hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=56742
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rib-yerekanye-ibicuruzwa-bitemewe-byafashwe-by-asaga-miliyoni-39frw