Uruganda rwa SOSOMA
Uruganda rwa SOSOMA ni uruganda rwa ba rwiyemezamirimo ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho rufite ubunararibonye mu gukora ifu zitandukanye kandi zifite intungamubiri zidasanzwe ku buzima bw’ikiremwamuntu . [1][2]
Intangiriro
hinduraUru ruganda rya Sososma rwatangiye mu mwaka wa 2008, rufite umwihariko udasanzwe kuko rukora ifu z’igikoma zitandukanye zirimo intungamubiri zikenerwa n’abana bato n’abarengeje imyaka ibiri, abasheshakanguhe n’abandi bose . [1]
Ibigize Sososma
hinduraUbusanzwe ubundi Sosoma ni imvange iringaniye ya soya n’amasaka ndetse harimo n’ibigori, akomoka ku bihingwa bya Kinyarwanda by'ibinyampeke Sosoma ya 2 Fortified, yo iba yongewemo intungamubiri n’imyunyungugu bitandukanye , n’ifu ya MSB ikozwe n’ibigori na soya n’amata n’izindi vitamine nyinshi zirimo Vitamine B1, Vitamine b2 na vitamine 6 ndetse vitamine 12 na Vitamine C .[1]