Urubyiruko mu kwihangira imirimo mu Rwanda
Urubyiruko mu Rwanda
hinduraMuri 2012, Urubyiruko rwu Rwanda rugizwe na 40% yabaturage bagize i gihugu cy'u Rwanda aribo 4.1 miliyoni. Repuburika y'u Rwanda minisiteri y' u Rubyiruko, umuco na siporo isobanura ko urubyiruko ari hagati yimyaka 14 na 35. Nkibihugu biri munzira yamajyambere Abanyarwanda muri rusange ni bato. Abarenga 50% yabanyarwanda bari munsi yimyaka 20 nabafite hagati yimyaka 22.7 niyo mamvu reta yashyize ingufu muguhanga imirimo mishya bunyuze muri Rwanda tiveti bodi ikigo gishinzwe kwigisha imyuga urugero nkikigo Rwanda poritekinike gishari giherereye mukarere ka Rwamagana mumurenge wa Gishari.
Umurimo mu Rwanda
hinduraMIFOTRA igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri mu Rwanda muri 2017 cyari kuri 17.8%, 2018 kiramanuka kijya kuri 15.1%, 2019 kigera kuri 15.2%, na ho muri 2020 kigera kuri 16%. Mu rubyiruko kuva muri 2017 igipimo cyari 21.3%, na ho muri 2020 kigera kuri 20.6%.Ni mu gihe kandi ubushomeri mu bantu barangije amashuri kaminuza muri 2017 cyari kuri 16.8%, muri 2020 kigera kuri 15.9%.Mu mwaka wa 2020 hahanzwe imirimo ibihumbi 223 mu gihe muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 NST1 imirimo yagombaga guhangwa buri mwaka ari ibihumbi 214 ivuye ku bihumbi155 muri 2017.[1]
Imishinga Igamije gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo
hinduraMu rwego rwo guhangana nikibazo kibura ryakazi mu Rwanda urubyiruko rurasabwa guhanga umurimo. Hari imishinga itandukanye igamije gufasha urubyiruko mu guhanga umurimo.
Nyuma y'uko umushinga wabanyamerika witwa USAID uteye inkunda umushinga AKAZI Kanoze watangiye ufasha urubyiruko guhera mu mwaka wa 2015, aho bafashije urubyiruko rutandukanye mu bijyanye no kwiteza imbere ndetse no kubongerera ubumenyi nubushobozi mu bikenewe ku masoko. Akazi kanoze katangiranye n'urubyiruko rurenze ibihumbi bibiri harimo abahungu n'abakobwa, umusaruro byatanze nuko mirongo itandatu kwijana by'urubyiruko rwahuguwe babonye imirimo mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda. Kuva yashingwa AKA yagiye ifasha cyane urubyiruko mu kubahugura mu bigendanye no kumenya ibikenewe kw'isoko ry'umurimo, kubona igishoro n'uburyo wakibyaza umusaruro, kwihangira imirimo, ubuvugizi ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kongerera urubyiruko ubushobozi. Benshi mubafashishwe cyane nakazi kanoze harimo abakobwa bagera ku munani kwijana bahawe akazi nabandi badamu batabonye amahugurwa[2].
Gukorera hamwe byihutisha iterambere kurubyiruko
hinduranisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye urubyiruko ko ibanga ryo kugera ku ntego zarwo no kugeza igihugu ku iterambere ari uko hejuru yo kugira indangagaciro rugomba kugerageza amahirwe, guharanira guhanga udushya, gukorera hamwe no kwigirira icyizere mu byo rukora.
Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 mu butumwa yahaye urubyiruko rusaga 3000 rwitabiriye Youth Connect Convention cyangwa “Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko” yabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Iyi nkera yitabiriwe n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bato, abiga mu mashuri makuru na kaminuza, urubyiruko ruba mu mahanga, urufite ubumuga, abahanzi, abanyabugeni, abakunze gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko urubyiruko ariyo nkingi y’iterambere ry’u Rwanda n’Isi muri rusange, aho by’umwihariko mu Rwanda abari munsi y’imyaka 35 bihariye 70%.
Ati “Birumvikana ko imbaraga n’ubushobozi byanyu ari byo bizafasha u Rwanda kwihutisha iterambere ry’ubukungu tugana ku cyerekezo twihaye cyo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi. Kugira ngo tukigereho, urubyiruko rugomba kuba rufite ubumenyi buhagije burufasha kujya ku isoko ry’umurimo rukabasha gupiganwa n’abandi.”
Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko Guverinoma ikora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bumenyi bukenewe buboneke, narwo rugomba kubyaza ayo mahirwe umusaruro.
Ati “Tuzi ko mufite impano zitandukanye igihugu gishobora kwifashisha mu guhanga ibishya. Turabasaba rero gutinyuka, mubyaze umusaruro impano mufite, zizabagirire akamaro kandi zikagirire igihugu cyacu.”
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe y’urubyiruko rufite impano, Guverinoma yatangije ikigega gitera inkunga ubushakashatsi no guhanga udushya aho kimaze gufasha imishinga 14 muri 50 yemewe.
Yakomeje avuga ko ibyo bikorwa mu kwereka urubyiruko ko rushyigikiwe.
Ati “Hejuru y’indangagaciro nk’Abanyarwanda twagiye twigishwa nk’urubyiruko, dukeneye kugerageza gutanguranwa amahirwe, kureba uburyo dushakisha amahirwe, buri kintu tukagerageza gushaka uburyo twakibyaza ayandi mahirwe ariko hari no kugira icyizere mu byo ukora kandi wizeye kuzabigeraho.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente agaragaza ko umuntu ufite izo ndangagaciro akanamenya icyo ashaka abigeraho cyane iyo ahuje imbara n’abandi.
Ati “Iyo abantu bahishanya, ukihishana ibyawe wenyine ntacyo ugeraho. Iyo amahirwe aje utiteguye kuyakira ntabwo aba akiri ayawe, aragucika. Icyo dusaba rero urubyiruko ni uguhora twiteguye ibikorwa byiza, amahirwe yo aduhora hafi.”
Minisitiri w’Intebe kandi yibukije urubyiruko ko rukwiye kuba maso ku bantu barukubirana n’ubushomeri, bakarusezeranya akazi mu mahanga nyamara bagamije kurucuruza.
Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu 2017 hakiriwe dosiye 42 z’abantu bajyanywe gucuruzwa mu mahanga, mu 2018 hakirwa 49 naho kugera uyu munsi mu 2019 hamaze kwakirwa 38.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yashimiye abagize uruhare mu guhuza urubyiruko rwo mu gihugu hose, ruzanitabira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17.
Yakomeje agira ati “Uyu muvuduko dufite nk’igihugu cyacu ntitwawugeraho mudafitemo uruhare. Turabasaba gukomeza ubwo bushake no kuba ba rwiyemezamirimo. Ahari ubushake byose birashoboka.’’
Urubyiruko rwitabiriye Youth Connect Convention 2019, rwagaragaje ko ari umwanya mwiza ruba rugize wo kungurana ibitekerezo ku byarufasha kwikura mu bibazo birwugarije birimo ubushomeri, ibiyobyabwenge n’ibindi nk’uko Shirumuteto Oswald waturutse mu Karere ka Kamonyi yabisobanuriye IGIHE.
Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko kuva yatangira mu 2012, urubyiruko rusaga ibihumbi 20 rumaze kuyitabira. Abasaga 505 bamaze guhabwa amahugurwa ku birebana n’iterambere ry’ubukungu hibandwa ku kubyaza inyungu imishinga.
Urubyiruko 180 rwatsindiye ibihembo no guhabwa inkunga yo gukomeza guteza imbere imishinga yabo.[3]
The Innovation Accelerator (iAccelerator)
hinduraThe Innovation Accelerator (iAccelerator) ni gahunda y’imenyerezamyuga igizwe n’irushanwa ryagenewe urubyiruko hagamijwe guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo mu rubyiruko ruhabwa ninkunga, namahugurwa ndetse nubumenyi. Iyi gahunda inashishikariza urubyiruko gutekereza mu buryo bwagutse ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mumutwe, kuboneza urubyaro ndetse n iterambere ryabaturage.
hinduraBinyuze muri uyu mushinga hari Amatsinda ane yabonye inkunga ingana n’amadorali ya Amerika 10,000 kugira ngo batangize ndetse banashyire mu bikorwa imishinga yabo ndetse ningamba bafata kugirango bakumire ubwandu bwa sida kwisi hose.