Umutungo w'ibishanga
Ibishanga
hinduraKugirango haboneke igisubizo cy’ikibazo cy’iyandura ry’amazi n'ibishanga, ni ngombwa gushyiraho amategeko n’amabwiriza ajyanye no kugenzura imyanda by’ingandas. Ingufu zirakenewe kugira ngo hashyirwe mu bikorwa uburyo bwo kubona umusaruro mwiza kurushaho mu nganda zose kandi ibi byarushaho kuba byiza biramutse biherekejwe n’ihame rya ‘uwangiza arishyura’ ryatuma inganda zose zangiza zikorera umusaraba w’ibikorwa byazo kandizikagira uruhare rwubaka kurushaho ku birebana n’igabanuka ry’iyanduzwa ry’umutungo w’amazi n’uw’ibidukikije muri rusange.[1]
Imicungire
hinduraKunoza imicungire myiza y’amazi: Ku birebana no gucunga neza amazi, ni ngombwa gushyiraho umusingi w’ibikenewe gukorwa wujuje ibya ngombwa byose bizatuma habaho kugenzura no kubungabunga ibikorwa byose uko byakabaye hamwe no gushyira ku gihe amakuru yerekeranye n’ubwiza n’ubwinshi by’amazi y’igihugu.