Umutungo ugizwe n’Ibinyabuzima
Urusobe rw’ibinyabuzima
hinduraUrusobe rw’ibinyabuzima ni uruvange rw’amoko y’ubuzima n’imikoranire yayo n’iy’ibindi bidukikije byatumye isi iba ahantu honyine ho gutura ku bantu. Urusobe rw’ibinyabuzima tubona none rukomoka ku mamiliyaridi y’imyaka y’ihindagurika ryakozwe n’imitere y’ibikorwa by’umwimerere, hanyuma umuntu abigira mo uruhare rwagiye rurushaho gukomera.[1][2][3][4]
Akarere
hinduraAka karere ni kamwe mu bihugu byo muri Afurika bifite ibinyabuzima binyuranye kurusha ibindi bihugu. Gacumbikiye hafi 40 ku ijana by’amoko y’inyamaswa zonsa z’umugabane (amoko 402), urusobe rwaguye rw’inyoni (amoko 1.061), inyamaswa zikururuka n’iziba mu mazi zikaza no hanze (amoko 293), n’ibimera bitumburuka (amoko 5,793).[5]
Rwanda
hinduraN’ubwo u Rwanda ari agahugu gatoya, rufite urusobe rw’ibintu bihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije (écosystèmes), ibimera n’inyamaswa. Kuba ruri hagati mu rwunge rw’ibibaya bya Rift Albertine mu ishami ry’amajyaruguru rya Rift Valley yo muri Afurika ni ikintu gifite icyo kimaze.[6]
Rift Albertine
hindura’Rift Albertine’’ ifashwe nk’aho ari yo ifite umutungo w'amoko y’ibinyabuzima kurusha ahandi muri Afurika. Ibonwa nk’aho ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima ifite inyamaswa zonsa zihakomoka kurusha ahandi hose muri Afurika : inyoni, ibinyugunyugu, amafi n’inyamaswa zo mu mazi ziza no ku butaka. Imiturire yo mu Rwanda iboneka rwagati muri ‘’Rift Albertine’’ na yo iranyuranye, uhereye ku rusobe rw’ibihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu byo mu misozi ya Afurika mu turere tw’amajyaruguru n’utw’uburenerazuba ukagera mu mashyamba yo mu mibande, ahantu h’ibiti bitatanye n’ahantu h’ubwatsi butoshye n’umukenke mu turere tw’amajyepfo n’utw’uburasirazuba.[1][7]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/urusobe-rw-ibinyabuzima-rutabungabunzwe-uko-bikwiye-abantu-bashiraho-burundu-impuguke
- ↑ https://www.environment.gov.rw/news-detail/abanyarwanda-barakangurirwa-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima
- ↑ https://www.cifor.org/publications/pdf_files/posters/5567-poster.pdf
- ↑ https://igihe.com/ibidukikije/article/u-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-bine-mu-isi-byita-ku-rusobe-rw-ibinyabuzima
- ↑ https://umuseke.rw/2022/05/rubavu-barakataje-mu-bukerarugendo-barengera-urusobe-rwibinyabuzima/
- ↑ https://web.archive.org/web/20230221124530/http://www.rebero.co.rw/2022/08/24/urusobe-rwibinyabuzima-muri-pariki-yakagera-rwariyongereye/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)