Umusozi wa Kabuye

Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke intara y'amajyaryguru, ni hamwe mu hakomeje gukorerwa ubukerarugendo bwo kwiga umuco n’amateka y’ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Umusozi wa kabuye
Umusozi wa kabuye

Kabuye hindura

Uwo musozi wa Kabuye ufatwa nk’ahantu nyaburanga ho kwigira ubutwari, ufite ubutumburuke bwa metero 2700, aho kuwuzamuka bisaba igihe kingana n’amasaha agera muri atatu ugenda n'amaguru, iyo uwuzamuka uba ureba intara y’Amajyaruguru, ibyo bikaba ari kimwe mu byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba.[1][2]

Kabuye ibumbatiye amateka amateka yibwami hindura

Uretse kuba uwo musozi wa Kabuye ubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, uwo musozi ni na wo buturo bw’umwami Gihanga Ngomijana aho yaje gutura aturutse Nkotsi na Bikara mu Karere ka Musanze.

Guhashya Interahamwe hindura

Uwo musozi wa Kabuye kandi ngo uri mu yifashishijwe mu guhashya Interahamwe zari zaribasiye agace k’Intara y’Amajyaruguru, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba bakomeje kuwusura biga amateka yo kubohora igihugu[3] n’amateka y’ibwami.[4]

Reba hindura

  1. Uretse kuba uwo musozi wa Kabuye ubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, uwo musozi ni na wo buturo bw’umwami Gihanga Ngomijana aho yaje gutura aturutse Nkotsi na Bikara mu Karere ka Musanze.
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-21. Retrieved 2022-05-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.mod.gov.rw/news-detail/itangazo-ku-bifuza-kwinjira-mu-ngabo-z-u-rwanda
  4. Uretse kuba uwo musozi wa Kabuye ubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, uwo musozi ni na wo buturo bw’umwami Gihanga Ngomijana aho yaje gutura aturutse Nkotsi na Bikara mu Karere ka Musanze.