Umushinga wa Green Gicumbi

umushinga wa Green Gicumbi, ni umushinga wa leta uzamara imyaka itandatu, watangijwe ku ya 26 Ukwakira 2019 na Guverinoma y’u Rwanda, ubinyujije muri Minisiteri y’ibidukikije n’ikigega cy’ibidukikije cy’u Rwanda (FONERWA) ) hagamijwe kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ikirere bimyuze mu baturage bo mu cyaro mu majyaruguru y'u Rwanda , cyane cyane mu Karere ka Gicumbi . [1] [2] [3] [4]

Ibidukikije bya Gicumbi
ikirere cya gicumbi

Amavu n'amavuko hindura

Umushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa n'ikigega cy'igihugu gishinzwe ibidukikije. Jean Marie Vianney Kagenza ni Umuyobozi wumushinga. [5] [6] [7] [8]

Ibigize Umushinga hindura

Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda ivuga ko umushinga wa Green Gicumbi urimo ibice bikurikira: [9]

  1. Kurinda amazi n’ubuhinzi bwangiza ikirere
  2. Gucunga amashyamba n'ingufu zirambye
  3. imyubakire itangiza ikirere
  4. Guteza imbere ubumenyi

Ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga hindura

Muri Mutarama 2022, Guverinoma y'u Rwanda, ibinyujije mu mushinga wa Green Gicumbi, yatangiye kubaka amazu 200 atanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere ahanini ku baturage ba Gicumbi, abaturage benshi bimuwe bazaba bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri cy'Ubudehe batuye mu manegeka, ahantu hashobora kwibasirwa cyane. [10] Umuyobozi w’umushinga yatangaje ko umushinga w’imiturire igezweho uherereye mu mirenge ya Rubaya na Kaniga, ukaba ufatwa nk’umudugudu w’icyitegererezo aho abagenerwabikorwa bazahabwa izindi nkunga nk’inka ndetse n’umutungo wo kwikenura harimo imirima y’imboga mu mudugudu, nk'uko byatangajwe n’umuyobozi w’umushinga. [1] [11]

Ibisubizo biri kuvamo hindura

  • Kugenzura isuri yubutaka, bityo byongera umusaruro mbere yuko habaho ubutaka bwangijwe nisuri ariko ubu umushinga wa Green Gicumbi ni igisubizo cyo kurwanya isuri no kongera umusaruro nbikozwe 'abahinzi.
  • Imihindagurikire y’ibihe ni igice cya gatatu cyumushinga wa Green Gicumbi ni “Imyubakire yita ku kurwanya imihidagurikire y'ikirere”. Kugeza ubu amazu 40 atanga umusanzu ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere amaze kubakwa no guturwa n’abagenerwabikorwa benshi batishoboye baturuka mu turere dufite ibyago ibyago byinshi mu murenge wa Rubaya, mu gihe andi mazu 60 arimo kubakwa mu murenge wa Kaniga, akagari ka Mulindi kugira ngo yakire imiryango itishoboye ituye ahantu hashobora kwibasirwa cyane. mu murenge umwe. Kugeza ubu ibikorwa byabo byo kubaka biri kuri 70% kandi biteganijwe ko ibikorwa byubwubatsi bizarangira muri Nyakanga 2023.
  • Gucunga neza amashyamba . [12]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 "Rwanda to launch major green growth investment to strengthen climate resilience in Gicumbi District". www.environment.gov.rw (in American English). Retrieved 2022-03-21.
  2. Fund, Green Climate (2018-03-01). "FP073: Strengthening Climate Resilience of Rural Communities in Northern Rwanda". Green Climate Fund (in Icyongereza). Retrieved 2022-03-21.
  3. "Rwf30 billion climate resilience project launched in Gicumbi". The New Times | Rwanda (in Icyongereza). 2019-10-27. Retrieved 2022-03-21.
  4. Yanditswe na Jean Claude Munyantore. "Abarimo kubakirwa inzu na Green Gicumbi barishimira ko bagiye kuva muri ntuye nabi". Kigali Today (in American English). Retrieved 2022-04-01.
  5. "Project Background | Green Gicumbi". fonerwa.org. Archived from the original on 2022-04-16. Retrieved 2022-03-21.
  6. "Rwf30 billion climate resilience project launched in Gicumbi". The New Times | Rwanda (in Icyongereza). 2019-10-27. Retrieved 2022-03-21.
  7. "Green Gicumbi – Strengthening Climate Resilience" (PDF). 2019-10-24. Archived from the original (PDF) on 2021-12-07. Retrieved 2022-03-21.
  8. "See 25 photos showing the implementation of the Green Gicumbi project 18 months after its launch | TOP AFRICA NEWS" (in American English). 2021-06-16. Retrieved 2022-03-21.
  9. "Rwanda to launch major green growth investment to strengthen climate resilience in Gicumbi District". www.environment.gov.rw (in American English). Retrieved 2022-03-28.
  10. "'Green Gicumbi' Invests Rwf1.6billion In Model Village". KT PRESS (in American English). 2022-01-24. Retrieved 2022-03-21.
  11. Yanditswe na Jean Claude Munyantore. "Abarimo kubakirwa inzu na Green Gicumbi barishimira ko bagiye kuva muri ntuye nabi". Kigali Today (in American English). Retrieved 2022-04-01.
  12. Nkurunziza, Michel (2023-01-30). "How Green Gicumbi Project is strengthening climate resilience in vulnerable communities". The New Times (in Icyongereza). Retrieved 2023-01-30.