Umushinga wa Gikuriro kuri bose mu Karere ka Rwamagana

Gikuriro kuri bose, ni umushinga ugamije kurwanya imirire mibi, guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato(ECDs), kwita ku bafite ubumuga no kwimakaza uburezi budaheza. [1][2]

Amateka

hindura

Mu Karere ka Rwamagana, ku wa 11/02/2022, mu cyumba cy’inama cyo mu kigo cy’urubyiruko cya “YEGO Center Rwamagana” hatangirijwe ibikorwa by’umushinga “Gikuriro kuri bose” kugirango abaturage ba Karere babashe guhabwa izi serivisi. [3] Umushinga “Gikuriro kuri bose” ukaba uzashyirwa mu mirenge irindwi(7) yo mu karere ka Rwamagana ariyo: Muyumbu, Fumbwe, Kigabiro, Gishari, Karenge, Munyaga na Munyiginya.

Iki gikorwa cyitabiriwena Meya Mbonyumuvunyi Radjab ndetse na Visi Meya Umutoni Jeanne ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Akarere ka Rwamagana, Intara y'Iburasirazuba.

Mu Rwanda, Uyu mushinga uzageragerezwa mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi yo mu karere ka Rwamagana mu gihe cy’amezi cumi n’atanu(15) uhereye mu kwezi kwa Mutarama 2022; ukaba ubusanzwe TEARFUND yawukoreraga mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’epfo.[1]

Indanganturo

hindura
  1. 1.0 1.1 https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/visi-meya-umutoni-jeanne-yakiriye-abafatanyabikorwa-baturutse-muri-tearfund-na-aee
  2. https://caritasrwanda.org/visa/gikuriro-kuri-bose-program/
  3. https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/hatangijwe-ibikorwa-byumushinga-wa-gikuriro-kuri-bose-ugamije-kurwanya-imirire-mibi-no-kwimakaza-uburezi-budaheza