Umushinga wa Gaz Methane Karongi
Uko Umushinga Wateguwe wa Gaz Methane
hinduraUyu mushinga wose wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi witezweho gutanga megawati 56, uzubakwa mu byiciro bine bizatwara asaga miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.uyu mushinga wakemuye ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato. Mu duce twegereye uru ruganda, nta kibazo cy’amashanyarazi make kihagaragara kuko ubundi ayahakoreshwaga yavaga i Karongi na Musanze.[1]Ikiyaga cya Kivu gifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 700, aho u Rwanda ruzakoresha megawatt 350, izindi zigakoreshwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi megawatt zifite ubushobozi bwo kuba zatanga amashanyarazi mu gihe kigera ku myaka 55.Ku ikubitiro megawatt 15 nizo zizatangwa n’uruganda ruri kuhubakwa ariko uko ruzagenda rwagurwa, bizarangira rufite ubushobozi bwo gutanga izigera kuri 56.Ubu impombo zizakira gaz zubatswe imusozi, hanyuma mu bilometero bitanu ujya hagati mu kiyaga hashyizwe ibitembo binini mu mazi hejuru yabyo hamanikwa utumenyetso dutukura, tuburira abashobora kuba babyangiza banyuze inzira y’amazi nk’ubwato.[1]Ibyo bitembo bizahuzwa n’andi matiyo azamanurwa hasi mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero zisaga 350 kuko ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, akaba ariho bizakurura Gaz Methane bikayivangura n’amazi.
Umushinga wa Shema Power Lake Kivu (SPLK)
hinduraUmushinga wa SPLK washoye agera muri miliyoni 400$ mu bikorwa byo gukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu. Unateganya kuzatunganya umuriro ungana na megawatt 56 uzongerwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.Ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi muri SPLK yagize ati “Turi kubaka icyiciro cya mbere cy’igerageza, ari nacyo kizagena ikindi gikurikiraho. Dukura gaz muri metero hagati ya 300 na 450 z’ubujyakuzimu. Icya mbere dukandukanya gaz n’amazi, noneho izo gaz nizo zikoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi.[2]Ugeze i Karongi akururwa n’ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.Ibi byiza nyaburanga byiyongera kuri Kivu biri mu byazamuye amahirwe y’ishoramari i Karongi.[3]
Ibyo wamenya ku karere ka Karongi
hinduraUshatse wakita akarere k’ubukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga bigatatse. Aha ni muri ka gace abaturage bigeze gusaba umuhanda uwari Perezida, aho kumva amarira yabo akavuga ko ikiyaga cya Kivu kibahagije! Hari kera.Iterambere Karongi imaze kugeraho mu myaka 25 ishize, ntiryari gushoboka uvanyemo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA). Nicyo cyahawe inshingano zo gukusanya ukwigira kw’abanyarwanda, abagize ibyo bageraho bakibuka abakiri hasi, bagatanga umusanzu mu gukomeza gutera imbere.[3]Ubu Karongi iri mu turere dufite hoteli zigezweho zikurura ba mukerarugendo, bikaba inkingi y’iterambere ry’abagatuye n’u Rwanda muri rusange.Muri Karongi hubatswe imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo abaturage bave mu kizima, aho kuri ubu abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 65% hakiyongeraho n’abakoresha imirasire y’izuba.Abagerwaho n’amazi meza bagera kuri 68,5% biturutse ku kuba harubatswe inganda z’amazi zirimo n’urwa Kigezi.Mu rwego rwo kwita ku buhahirane kandi hubatswe imihanda ya kaburimbo mu gice cy’Ubukerarugendo n’Umujyi ya kilometero 5,3 n’imihanda y’itaka ihuza uturere.[3]Mu birebana n’ubuzima, Karongi hari ibitaro bya Kibuye nabyo byari bito, kuri ubu byarasanywe, hubakwa ibigo nderabuzima 23 n’amavuriro y’ibanze 41.
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gashyantare-2022-izasiga-gaz-methane-yo-mu-kivu-itanga-amashanyarazi
- ↑ https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gaz-methane-yo-mu-kivu-igiye-kubyazwamo-megawatt-15-z-umuriro
- ↑ 3.0 3.1 3.2 https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/kuva-kuri-kibuye-kugera-kuri-karongi-umurwa-wavuguruye-izina-ugahindura-ubuzima