Umushanana (ubwinshi: imishanana) n'umwambaro wambarwaga n'abari n'abategarugori bo mu Rwanda rwa cyera. Uyu mwambaro kandi, wambarwaga n'Ubugande ndetse n'Uburundi.

Umushanana
Umushanana

Uko umeze

hindura

Uyu mwambaro ugizwe n'umwenda wo hasi bambara bacyenyeye hamwe nundi bitera bakunze kuwitera umwitero,uba wambariwe ku rutugu rw'iburyo, mw'imbere haba harimo akandi kenda kambitse igihimba gashobora kuba inkanda cyangwa agasengeri.[1]

Uko ukoze

hindura

Umushanana ukozwe mu mabara atandukanye, kandi ukaba worohereye kugirango byorohere uwambaye, uyu kandi ni umwambaro wihariye w'abanyarwanda.[2]

Aho wambarwa

hindura

Mu mateka y'ahashize, umushanana wari umwenda wambarwaga iminsi yose,ariko ubu ntabwo ariko bimeze,ahubwo usanga wambarwa mu mihango itandukanye, nk'ubukwe, gushyingura, n'ibindi ni umwenda wihariye ugaragaza igikorwa kidasanzwe magingo aya.

 

Umushanana kandi, niwo mwambaro wambarwa n'ababyinnyi b'abakobwa mu matsinda abyina indirimbo ndetse n'imbyino za Kinyarwanda.

  1. https://en.m.wikipedia.org/wiki/Mushanana
  2. https://www.newtimes.co.rw/section/read/201706
  3. https://www.pinterest.com/gracetandeamara/rwanda-umushanana-elegant-traditional-wear/
  1. https://www.pinterest.com/gracetandeamara/rwanda-umushanana-elegant-traditional-wear/
  2. https://www.newtimes.co.rw/section/read/201706