Umurerwa evelyne

AMAVU N'AMAVUKO hindura

UMURERWA EVELYNE[1] yavutse 1977, avukira mumugi wa kigali ubu ni mukarere ka Nyarugenge . Ni umwe mu banyamakuru ba radio na television, akaba yaratangiye umwuga witangaza makuru 1998 ubwo yari arangije amashuri y'isumbuye ( centre Islamique d'enseignements secondaires de kigali ).[2]

IBIKORWA YAKOZE hindura

Iyo ugiye kureba amakuru mu kinyarwanda ahari mubitecyerezo bya benshi haza izina UMURERWA EVELYNE kuko amaze kwiga yakoze kuri radio na television rwanda (RWANDA TV) akaba ayimazeho imwaka igera kuri 21 akora umwuga w'itangazamakuru ariho nanubu agikora. Ababyirutse mu myaka ya 2000 baribuka, aho buri wa Gatandatu mu masaha y'umugoroba buri wese yabaga yicaye imbere ya televiziyo, uwo iwabo batayifite akajya kuyivumba yanga gucikwa n'ibiganiro yakoraga, Aho yagiye akora ibiganiro nka tele Detante,[3] tinyuka urashoboye,[4] umugore mu iterambere[5] hamwe numunyamakuru usoma amakuru mu kinyarwanda[6].

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko zari inzozi zibaye impamo, kuko yari yarakuze yiyumvamo kuzaba umunyamakuru ukomeye, kuburyo rimwe na rimwe yagendaga yivugisha mu nzira. Yagize ati " Kuva kera narabikundaga cyane, nakurikiranaga kenshi Radio Rwanda, rimwe na rimwe nkajya mfata umwanya nkigana abanyamakuru bayo nka ba Amabilisi Sibomana, hari n'ubwo nagendaga nivugisha. Nabyinjiyemo nkiri muto cyane ku buyo na Kaminuza n'andi mahugurwa yose nagiye mbona, urebye nayakoze ndi mu itangazamakuru."

Bitewe n'uburyo abantu bishimira ibyo akora ndetse abana b'akobwa bagatangira kumufata nk'icyitegererezo byatumwe arushaho kugira umuhate. Ati " Ni umwuga mwiza, ku buryo kuwuvamo hari igihe bigorana. Ni umwuga uguhitisha ahantu hose kandi neza, ni umwuga utuma w'iyubaha. Ni umurimo mwiza cyane iyo wawukoze mu buryo bunoze kandi bwa kinyamwuga."

Yavuze ko itangazamakuru rishobora kukugeza ahantu henshi ndetse mu gihe warikoze wirinda amarangamutima udashobora kurambirwa.

TINYUKA URASHOBOYE IKIGANIRO KIMURUTIRA IBINDI hindura

Nubwo yagiye akora ibiganiro byinshi by'urubyiruko bigakundwa ndetse akavuga amakuru benshi bakaryoherwa, Umurerwa we ahamya ko muri byinshi yakoze icyamurutiye byose ari icy'abagore cyitwa "Tinyuka urashoboye"yatangiye muri 2010.

Ati " Ni ikiganiro bishimisha iyo mpuye n'umugore akambwira ati nakoraga akazi kampemba amafaranga buri kwezi ariko uyu munsi kubera ko ngenda nkurikira ibiganiro byawe byaramfashije ndikorera. Ubu n'uwansubiza mu kazi ngo ampembe amamiliyoni ntabwo nshobora kubikora." Muri iki kiganiro aganira n'abagore bari mu nzego zitandukanye bafite ibikorwa bikomeye bagezeho.

Uretse kuba iki kiganiro yatangiye biturutse ku gitekerezo cye bwite, akunganirwa n'ubuyobozi bw'ikigo cy'itangazamakuru (RBA) akorera, gituma abenshi batinyuka kwikorera, abana b'abakobwa bakajya mu myuga yafatwaga nk'igenewe abagabo, abo baganira ahamya ko abigiraho byinshi. Ati "Hari igihe nganira n'umugore runaka nkavuga ngo ariko ubu nanjye nyuma y'aha sinamera nkawe? Nanjye bambera urugero, nubwo mba ndi mu kiganiro, bimpa ibitekerezo by'inzira nakoresha nashatse guhindura ubuzima nerekeza mu iterambere.

AKAZI HAMWE NU MURYANGO hindura

Ati "Hano akazi kacu kabanyamakuru kaba gateguye neza, uretse n'ikiganiro cya 'Tinyuka Urashoboye' nkora no gusoma amakuru. Yego baraguhamagara uhora witeguye, ariko bisaba kwiha intego. Burya iyo umuntu ari umubyeyi, agira uburyo abyitwaramo,kwita k'ubana n' uburere bwabo bukitabwaho kandi n'akazi kakagenda neza." Ibyo yabivuze afite abana batatu harimo nuwari ucyiri umwana muto cyane.

Umurerwa Akomeza avuga ko ubuzima bwiza abayemo uyu munsi abukesha umwuga witangazamakuru rikomatanyije n'umugisha uturuka ku Mana. Ati "Uyu munsi mba ahantu ntakodesha, imodoka yose nshatse ndayigura, ariko nanone byose bisaba kwizigama."

Inseko, uburanga n'imiterere bya Umurerwa kuri televiziyo ni nabyo uhuye nawe mu buzima busazwe uhita ubona, ndetse nta n'uwatinya kuvuga ko mu myaka isaga 21 nta kintu kinini yahindutseho.

Umurerwa iyo atari mu kazi, umwanya we awuharira gukora siporo zirimo kwiruka, gym tonic, rimwe narimwe akajya koga, ariko byose ntibimubuza kwiragiza Imana yo mugenga wa byose.

AMASHAKIRO hindura

  1. https://www.google.com/search?q=umurerwa+evelyne&sxsrf=ALiCzsaf7Mehum3JCtIxUh1IlxATa_FVQQ:1651326618519&ei=mj5tYs2zH8LWarjKn8AN&start=0&sa=N&ved=2ahUKEwjN6ISE97v3AhVCqxoKHTjlB9g4ChDy0wN6BAgBEDM&biw=1366&bih=657&dpr=1
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-14. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/80370
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-14. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.newtimes.co.rw/section/read/80370
  6. https://www.newtimes.co.rw/section/read/80370