IMYOROROKERE Y'ABANTU


Ubuzima butangirira ku buzima kandi buri gihe hagenda hababho amahinduka bitewe nimihindagurikire y'ibihe n'ikirere. Bamwe mu bnatu bemera Imana bemeza ko ibiriho byaremwe uko ariko dushyize ubwenge ku gihe tugakoresha inyurabwenge dusanga ibyo bidafite ishingiro kuko ubumenyi bugezweho bwerekana ibitandukanye. Ikigoye ni uguhindura imyumvire. Uko biri kwose isi n'abantu turi mu mihindagurikire yihutishwa n'ibikorwa nyabantu. Bizakomeza kuba ikibazo uko ibisekuru bisimburana ndetse n'imperuka ntitwayishyira ku ruhande turimo turatama ishami twicayeho. imyororokere y'abantu yagiye itera imbere hakurwaho imbogamizi zabuzaga bamwe kwororoka maze abantu twiyongera ku bwinshi. ibiribwa byabaye iyanga twifashisha ubuhanga bugezweho dukora ibiribwa kenshi ubuziranenge bushidikanywaho. Ngo aho gupfa none wapfa ejo. Umuti w'agahinda uzakomeza kuba iyanga niba ntagikozwe mu maguru mashya. Dukomeje gukangurira abatuye isi gutekereza kuri ejo hazaza maze tugafata ingamba zadufasha kuzasiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze nubwo bitoroshye. imyororokere y'abantu ikomeje kuba ikibazo cyo gushakira umuti kuko isi ntikweduka bijyanye n'ubwiyongere bwacu. Keretse bamwe nibaba ibirumbo ariko ntbyakunda kandi nabatashaga basizoye ngo bemererwe iyo mpano bavukijwe hashize ibinyejana.