Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), barimo gushaka igisubizo ku kiguzi kijyanye n’ibyo umuhinzi wa kawa akora.[1]

Abahinzi

UBUSHOBOZI hindura

N’ubwo uyu munsi kawa ari kimwe mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi, ariko usanga hari ikinyuranyo ku bahinzi bayo ndetse n’abayicuruza, kubera ko abayihinga babona umusaruro mucye, ugereranyije n’abandi bari mu ruhererekane rw’inyongeragaciro ya kawa. Abahinzi ba kawa bavuga ko babangamirwa n’igiciro cyayo, kubera ko kiri hasi ku buryo umuhinzi wayo adashobora kubona umusaruro uhagije kugira ngo yikure mu bukene, bigatuma nta terambere ageraho, kandi iyo urebye ku biciro mpuzamahanga ugasanga ikawa igura amafaranga menshi, ariko akagarukira ku bandi bari mu ruhererekane rwayo.[1]

UHAGARARIYE ABAHINZI KWISI hindura

Umuyobozi w’ihiriro ry’abahinzi ba kawa ku Isi, Juan Esteban Orduz, avuga ko icyo bazibandaho muri iyi nama ari ukureba uko umuhinzi wa kawa yarushaho gushyigikirwa kugira ngo atere imbere, kubera ko akenshi atajya avuganirwa mu gihe haba harimo kuganirwa ku bijyanye na kawa.[2]

 
Ikawa

IKAWA hindura

uyu munsi kawa ari kimwe mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi, ariko usanga hari ikinyuranyo ku bahinzi bayo ndetse n’abayicuruza, kubera ko abayihinga babona umusaruro mucye, ugereranyije n’abandi bari mu ruhererekane rw’inyongeragaciro ya kawa. Abahinzi ba kawa bavuga ko babangamirwa n’igiciro cyayo, kubera ko kiri hasi ku buryo umuhinzi wayo adashobora kubona umusaruro uhagije kugira ngo yikure mu bukene, bigatuma nta terambere ageraho, kandi iyo urebye ku biciro mpuzamahanga ugasanga ikawa igura amafaranga menshi, ariko akagarukira ku bandi bari mu ruhererekane rwayo. Minisititri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko n’ubwo kawa ari igihingwa cyinjiza amafaranga menshi ariko usanga izo nyungu zitagera ku bahinzi bayo, ku buryo hakwiye gufatwa ingamba ziborohereza, kugira ngo bashobore kuyigeza ku ruganda nabo hari icyo yabafashije. Mu Rwanda ingo zirenga ibihumbi 400 nizo zihinga kawa, ihingwa ku buso bungana na hegitari 39,844.[2]

 
Guhingisha Imashini

Guhingiza Imashini hindura

umuhinzi w’imbuto cyane cyane ibinyoro afite imyaka 58, atuye mu murenge wa Rurenge, Akagali ka Musya umuhinzi ntangarugero, uyu musaza uvuga ko yatangiye ubuhinzi bwe abikora agamije kubona ibimutungira umuryango ubu yemeza ko uyu mwuga w’ubuhinzi akora wamaze kuba akazi ke ka buri munsi dore ko abikuramo amafaranga Atari make yamufashishije kwishyurira abana be amashuri. Bwana MUDAHERANWA avuga ko ubu buhinzi bwe kuri season bumwinjiriza amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, Ubusanzwe uyu musaza afite ibiti by’ibinyomoro ibihumbi 4500 bihinze i musozi kuri hegitari 5. Muri iki gihe cy’impeshyi avuga ko izuba ridashobora gukoma mu nkokora ubuhinzi bwe kuko aba yiteguye kuhira dore ko abandi bahinzi baba bamaze gusarura akemeza ko ibinyomoro bye iyo byeze mu gihe cy’impeshyi aribwo bimuha amafaranga menshi kuko umusaruro hirya no hino aba ari mucyeya. Uyu musaza kandi ni umushafamyumvire aho afasha abashaka guhinga kinyamwuga akabahugura uburyo bugezweho bwo gihinga yifashishijeakarimashuri yashize iwe mu rugo aho abaturage baturanye baza kumwigiraho.[3]

 
Urutoki rwa Kinjyambere

URUTOKI hindura

Mu Karere ka Rubavu, hari umuhinzi mworozi wa kijyambere uvuga ko uyu mwuga umaze kumuteza imbere ku buryo ubu ishoramari rye ribarurirwa muri Miliyoni 200 Frw. Hashize imyaka 5 Umworozi yafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bwa Alimentation yerekeza amaso mu  buhinzi bw'urutoki n'ubworozi bwa kijyambere bw'ingurube.

Mu Murenge wa Rugerero aho uyu mugabo akorera ubworozi bwe, aravuga ko imbaraga zamusunikiye kureka ubucuruzi yinjira mu bworozi bw'ingurube ndetse n'ubuhinzi. Ubu bworozi akora gishabitsi nibwo soko y'iterambere ryihuse agezeho ariko by'umwihariko byose, bimushobokera kubwo gukunda ibyo akora. Ubworozi bw'ingurube bwa Twagirimana abufatanya n'ubuhinzi bw'urutoki kuri hegitari zigera kuri 3. Ni urutoki rwiza rwera ibitoki ahashobora kubonekamo igitoki kimwe nibura gishobora gupima 70kg  ku isoko kikaba cyagurishwa hagati y'ibihumbi 10 na 12.[4]

AMASHAKIRO hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/harimo-gushakwa-umuti-w-ibibazo-byugarije-umuhinzi-wa-kawa
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/harimo-gushakwa-umuti-w-ibibazo-byugarije-umuhinzi-wa-kawa
  3. http://197.243.22.137/ngoma/index.php?id=38&tx_news_pi1%5Bnews%5D=551&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=2103e8213bf2d93a5b93f602b6145b9d
  4. https://www.rba.co.rw/post/Umuhinzi-mworozi-muri-Rubavu-aravuga-ko-ishoramari-rye-rigeze-muri-Miliyoni-200-Frw