Umuganga SACCO ni ikigo cy'imari cyo kuzigama no kuguriza cyashyiriweho abaganga mu Rwanda.Ikigega cy’imari “Umuganga SACCO” cyashyize igorora abanyamuryango bayo aho bagiye bahabwa inguzanyo zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere abanyamuryango bayo.[1]Byagarutsweho mu Nteko rusange isanzwe yabaye kuri taliki 24 Werurwe 2022, aho yibanze ku kwiga uko imari yari ihagaze umwaka ushize.Imishahara y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima izajya inyuzwa mu Umuganga SACCO mu gihe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda bizaba bibonetse.[2]Ubuyobozi bwa Koperative Umuganga SACCO buvuga ko mu kimina abaganga bo mu bigo by’ubuzima byigenga batari bemerewe.Sitati nshya ivuga ko umuntu wese ukora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda yemerewe kuba umunyamuryango apfa kuba afite aho ahuriye n’uru rwego.[3] Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyamaze guha ubuzima gatozi Umuganga SACCO.

Amashakiro hindura

https://web.archive.org/web/20220920173038/https://hssmag.rw/

https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/abakora-mu-rwego-rw-ubuzima-bashyiriweho-umuganga-sacco

  1. https://imvahonshya.co.rw/?p=5367
  2. https://imvahonshya.co.rw/?p=5367
  3. https://imvahonshya.co.rw/?p=5367