Umuco w'abanyarwanda

Umuco mu Rwanda

hindura
 
U Rwanda
 
umuco

Umuco mu Rwanda ugenda ari uruhererekane, kuva ku basekuruza b’abarenge n’abanganda, ugata ku basangwabutaka n’ibimanuka, ugasanga Gihanga cyahanze inka n’ingoma, ugahita mu rwa Gasabo, maze bene Kanyarwanda b’inyabutatu bagahata iyo nzira ibirenge. Kandi bizakomeza gutyo kugeza ku munsi w’imperuka! Umuco si tereriyo ngo ‘ni ha handi ntacyo byari bimariye’ cyangwa ngo ‘ibyiza n’ibyo dukura ahandi’ kuko ibyacu byari gipagani. Ahubwo umuco ni mwiza mu bantu, haba muri buri gihugu, haba muri buri karere, muri buri bwoko n’umuryango: umuco ni muzi wa merano!! Umuco rero ukwiriye kwogezwa. Umuco ugaragarira cyane cyane mu mitekerereze no mu myifatire yihariye iranga abanyarwanda.[1][2]

Ibindi

hindura
 
Mu Rwanda

Umuco uzasanga ko ugenda uhinduka uko ibihe bihaye ibindi, bitewe n’ibigezweho bisimbura ibishaje, bimwe bizwi neza ko agaharaye gahabwa agahari, kaharurukwa kagahabwa agahini da! Ariko umuco uvugwa si ugusambira ibyo hirya no hino, ngo ibyo ubonye byose ubiyongobeze utabanje ‘gushungura’, ukeka ko wasakiwe. Ntabwo umuco ari ugupfa kuyora ibyo ubonye wigana ibyo ahandi, bwa bundi ‘urwiganwa rwa mushushwe  rwamaze abana b’imbeba mu rubariro’ kandi ngo n’ingendo y’undi iravuna.  Ahubwo umuco uboneye kandi ushimwa ni uwo kwimenya: ntiwisumbukuruze cyangwa ngo wibonabone, wiyobagize, wiryagagure, wimocamoce. Umuco mu bantu ni ukumenya uko uri n’aho uri, ukiyubaha ndetse ukubaha n’abandi. Umuco ni nk’agati gakubiranye, bene wo bawukwirakwiza aho bari hose, bakishimira uko bameze, bakivuga ibigwi bimwe by’usingiza intwari ahera ku z’iwabo. Ariko byarimbanya, indakuzi ikabuza umugabo kwivuga kandi icyenewabo kikagaruza imfizi urushyi.  None se tubivuge ngw’iki? Ko hariho umuco-nyarwanda w’umwimerere.[1]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/ni-ryari-bavuga-ko-umuntu-yishe-cyangwa-yataye-umuco
  2. https://rw.amateka.net/umuco-nyarwanda/