Uko Wafata Neza Ihene
Ubworozi bw'ihene ni imwe mu minshinga Leta y'u Rwanda uri gukoresha ngo igabanye ubucyene no kwihaza mu birirwa no kongera ifumbire y'imborera ikoreshwa mu mirima.
IGABURO
hinduraIhene zitungwa n’ibyatsi bisanzwe Setariya, tribusakumu, urubingo, n’ibisigazwa by’ibikomoka ku buhinzi. Zishobora kurya imvange y’ifu iyo umworozi ashobora kuyibona, ibyo bituma icutsa vuba, ibyara kenshi kandi abana bagakura neza. Dore uko batanga imvange y’ifu:
- Ihene yonsa n’abana bayo zihabwa gr 300 cyangwa 400,
- Ihene zicutse zihabwa gr 50 kugera ku 100,
- isekurume yimya ihabwa gr 300.[1]
UMUSARURO
hindura- Isekurume ikuze ishobora gupina ibiro 40,
- inyagazi igapima kg 30 (ihene za kinyarwanda),
- iyo ihene ibazwe itanga inyama zingana na 48% by’ibiro byayo ari nzima, kandi ihene 3 zororewe mu kiraro kimwe zishobora gutanga toni 3 z’ifumbire buri mwaka.[2]
INDWARA Z'IHENE
hinduraInzoka zo munda: iyi ndwara ifata ihene nkuru n’intoya igaragazwa no kudakura neza, kuruka , kunanuka, guhinduriza ubwoya no gukorora. Iyi ndwara irwanywa hakoreshejwe kugira isuku n’imiti y’inzoka igihe cyose iyi ndwara yagaragaye.
Ibinwanwa (Ibimwete): Iyi ndwara nayo ifata ihene nkuru n’intoya igaragazwa no kugira umuriro mwinshi 41oc, urukoko ku mu nwa, ibimwete mu kanywa bishobora gutuma amara abyimba bikazana n’ingorane mu guhumeka.
Ruhaha: Iyi ndwara nayo ifata ihene ntoya n’inkuru igaragazwa no kugira umuriro mwinshi 41oc, gupfuna ibimyira bivanze n’amashyira, guhumeka nabi, guhirita, kutabasha kugenda, umutima ugatera cyane.[3]