Ubworozi bw'inkwavu

Urukwavu ni itungo rigufi ryororoka cyane kandi vuba, ntirucuranwa n’abantu ibiryo kuko rushobora gutungwa n’ibyatsi, byaba bibisi cyangwa byumye. Ubworozi bw’inkwavu[1] bya kijyambere bworoshye kubukora ndetse buba bwiza cyane kubafite amikoro make n’intege nke.Ubworozi bw’inkwavu bufite agaciro mu mibereho y’abanyarwanda kuko butanga umusaruro uhagije mu gihe gito kandi muburyo bworoshye:

  • tibutwara amafaranga menshi kandi imirimo yabwo ntivunanye
  • Inyama z’urukwavu zikungahaye ku ntungamubiri
  • nkwavu zitanga ifumbire nziza kandi nyinshi
  • Inkwavu ntizororerwa ahantu hanini
ubworozi bw'inkwavu

Ubworozi bw’inkwavu bugoboka vuba ababwitabira kuko bubyara amafaranga vuba kandi n’isoko rikaba riboneka.[2]

inkwavu zi kurya

Amoko y’inkwavu aboneka mu Rwanda       hindura

Mu Rwanda hari amoko atandukanye yínkwavu,itandukaniro rigaragarira ku mabara,ku musaruro no ku biro urunkwavu rupima. Inkwavu zigaragara mu Rwanda ni izi zikurikira:[3]

Newo Zelande hindura

  • Ni urukwavu rufite ubwoya bwera kumubiri hose
  • Urwo rukwavu iyo rukuze rupima hagati y’ibiro 4 na 4,5.
  • Rurororoka,rubyara hagati y’abana 6-7 rugacutsa 6
  • Rugira amaso yiganjemo ibara ritukura

Kaliforuniya hindura

  • Urukwavu rw’umweru rugira amabara y’umukara ku matwi, ku maguru, ku murizo no ku munwa
  • Rubyara abana bazima hagati ya 7-8 rugacutsa 7
  • Urukwavu rw’ubu bwoko rukuze rushobora gupima ibiro 3,6

Inyarwanda hindura

 
Urukwavu

Ubwoko nyarwanda bugira amabara atandukanye ntibukunze kurenza ibiro 3 ariko bushoboye kurwanya irwara.[4]

REBA hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)