Ubutaka mu Rwanda

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka mu Rwanda binyuze muri Guverinoma yu Rwanda , cyashyizweho kugirango gitunganye amategeko, imikoreshereze y'ubutaka,no gukemura amakimbirane . [1] ukowasaba ihererekanywa ryubutaka (ubugure).

Ubutaka mu Rwanda
ubutaka
Ubutaka
Ubutaka

Mu rwanda hasyizweho iyi serivise ikemerera nyirubutaka gutanga uburenganzira kwihererekanywa ryubutaka atunze Abuha undi ubuguze iyo dosiye yamaze kwishyurwa ,yohererezwa kumurenge kwanoteri kugirango inozwe.Menyako ubugure bwaho azakorera ubucuruzi cyangwa inganda byoherezwa kukarere kunozwa. Serivise itangwa nikigo gishinzwe ubutaka (NLA). Itwara iminsi7 yakazi igiciro cyo gushyiraho umukono wa noteri kizajya gihinduranya bitewe numubare wa paji za masezerano yihererekanywa ryubutaka.[2]


Imikoreshereze y'Ubutaka

hindura
 
ubuka bw ubuhinzi

Ikigo gishinzwe Imikoreshereze y'ubutaka nicyo gishyiraho amategeko n'amabwiriza bijyanye n'uburyo bukoreshwamo,bitewe nicyo nyir'ubutaka yifuza kubukoreramo,hagendewe ku gishushanyo mbonera icyerekezo 2050,Kigaragaza aho byemewe cyangwa bitemewe gutura no guhinga ,kugirango bifashe igihugu mu iterambere n'ubukungu.[3]

Kubungabunga Ubutaka

hindura
 
ubuhinzi

Kubijyanye no gukemura ibibazo byo kwangirika k'ubutaka n'imiterere yabwo ndetse no kwihaza mu biribwa Guverinoma y'urwanda ibinyujije mu kigo cy'amashyamba RFA ku mfashanyo y'ibindi bigo by'ibidukikije muri Afurika, bagiye bashishikariza abaturage bose kugarura ubutaka bwangiritse , kubungabunga ibinyabuzima bitandukanye mu buhinzi no kunoza imikorere ,batera ibiti n'amashyamba Kandi hagafatwa ingamba zo kugabanya gutema ibiti no kubicana,mu rwego rwo gusana ubutaka bw' igihugu.[4]

Amashakiro

hindura

5.https://www.google.com/search?q=ubutaka&oq=ubutaka&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUqCQgAEEUYOxiABDIJCAAQRRg7GIAEMgcIARAAGIAEMgcIAhAAGIAEMgcIAxAAGIAEMgcIBBAAGIAEMgYIBRBFGDwyBggGEEUYPDIGCAcQRRg8qAIAsAIA&sourceid=chrome&ie=UTF-8