Uburyo Urukwavu Rubangurirwa
Ubworozi bw'urunkwavu mu gihe inkwavu nyarwanda zigaburirwa ibyatsi gusa zidashobora kubyara inshuro zirenze 4 ku mwaka, inkwavu zigaburirwa ibiryo mvaruganda zishobora kugeza kubyaro 5 mu mwaka kuko igihe cyo kongera kuzibanguriza kigabanuko (abana bacuka vuba, kuko bagaburirwa iyo ndyo ikungahaye ku ntungamubiri).
Uburyo urukwavu rubangurirwa
- Igihe cyo kubangurira urukwavu,umworozi niwe ukigena kuko urukwavu ntirutinda nk’ayandi matingo.
- Iyo inda yamaganga itukuye, kaba akarusho igihe cyo kubangurirwa nyacyo.
- Urukwavu rubangurirwa kare mu gitondo kare cyangwa ku gicamunsi bugiye kwira kandi bigakorerwa mu cyumba cy’imfizi.
- Injiza inyagazi (isumba)mu kiraro cy’imfizi ubanje inda y’amaganga.
- Iyo rurangije kubangurirwa (iminota itanu irahagije)rusubuzwa mu kazu karwo.
Umubare w’inyagazi ku mfizi:
hindura- Imfizi imwe irahagije ku nyagazi ziri hagati 10 na 15 ariko ibyiza ni uguteganya imfizi 2 kugirango zijye zisimburana
- Imfizi imwe yimya inshuro zitarenze ebyiri ku munsi kandi iminsi itarenze 4 mu cyumweru,
- Mu kwezi kwa mbere rukoreshwa buhoro buhoro kuku rutarakomera.
Gusuzuma niba urukwavu rw’inyagazi rwafashe
hindura- Ntabundi buryo bushoboka uretse gukanda kunda hagati y’iminsi 10 na 14 urukwavu rumaze kubangurirwa(kurukanda bigomba gukorwa buhoro cyane kugirango rutaramburura,
- Andika itariki wabanguriyeho urukwavu,
- Iyo umworozi asanze rudahaka yongera kurubangurira bundi bushya.
Mu gihe urukwavu rwafashwe(ruhaka):
hindura- Itwararike ko urukwavu rutabura amazi
- Gaburira neza urukwavu ruhaka
Kubyara:
hinduraUrukwavu rubyara hashize iminsi mirongo itatu (30).
Gutegura ikiraro:
hindura- Mbere y’uko urukwavu rubyara tegura ikiraro ruzabyariramo byibura mbere y’iminsi hagati y’ibiri(2)n’itanu(5).
- Sukura neza ikiraro, usasemo utwatsi tworoshye kandi twumutse tudahanda.
- Tera umuti wica udukoko mu kiraro,Tegura neza icyari inkwavu zizakuriramo kuko zivuka ntabwoya zifite ningobwa rero kuzirinda icyazibangamira cyose
Igihe cyo kubyara:
hindura- Hasigaye iminsi mike ngo rubyare, urukwavu rw’imfura amoya yo kunda rukayasasa kuri cya cyarire,
- Urukwavu ntirukenera gufashwa mu gihe cyo kubyara ahubwo rukenera umutuzo n’isuku.
- Gusuzuma icyari bikorwa akanya gato nyuma yo kubyara; umworozi yigizayo urukwavu kugirango avanemo ibyana bya mfuye cyangwa imiziha urukwavu rutabashije kurya.
Kurekesha urukwavu abana b’urundi rwa byaye benshi cyangwa rutakiriho: Mu gihe hari inkwavu zagize ikibazo nyina igapfa ushobora kuzireresha kurundi:
- Umubare w’abana ruhabwa ntugomba kurenga 3;
- Abo bana bagomba kuba batarengeje iminsi 5 bavutse;
- Abo bana nabo bazabana ntibagomba kurutanwa iminsi.
Gucutsa
hindura- Hagati y’ukweze n’igice (1.5)n’ameze 2 b’inkwavubavutse bose bavanwa kuri nyina umunsi umwe bagashyirwa mu biraro bisukuye ku mubare ungana na 7-8 muri buri ikiraro.
- Mbere yo gucutsa inkwavu ningobwa kuziha umuti w’umuzimire (impiswi y’ibitukura bita kogisidiyose),uwo muti ugakomeza gutagwa mu minsi 5 yuzuye.
- Kirazira gushyira inkwavu zacutse aho zitisanzuye kuko bigabanya kororoka.
- Nyuma yo gucuka kugeza igihe cyo kugurishwa ;ni ukuvuga amezi 5-6,inkwavu zitungwa n’ibyatsi cyangwa ibinyampeke.
- Nyuma yo gucutsa, urukwavu ruhita rubangurirwa.[1]
Reba
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)