Ubuhinzi bw’umuceri wa Basmati

Ubuhinzi bw'Umuceri

Umuceri utetse
Umuceri utaratonorwa
basmati rice

Kugeza ubu mu Rwanda hahingwa amoko 24 y’umuceri, ukaba ari igihingwa kiboneka mu turere hafi ya twose tw’uRwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Iburengerazuba. Intara idahingwamo umuceri cyane ni iy’Amajyaruguru kuko umuceri ukunda ahantu hari ubutumburuke buri hasi.[1]Kimwe n’ibindi bihingwa, umuceri uri mu bihingwa u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga mu rugendo rwo gufasha abaturage kwihaza mu mirire. Intego igihugu cyihaye ni uko muri 2030, kizaba cyihagije ku muceri bitakiri ngombwa ko ruwutumiza mu mahanga.

Ubuhinzi bw'Umuceri wa Basmati

hindura

Mu moko 24 y’umuceri uhingwa mu Rwanda harimo ubwoko bwagabanutse cyane ku isoko. Mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, hagaragaye ko umuceri wa Basmati wagabanutse basaba abahinzi kongera kuwitaho.[1]Ni umuceri Abanyarwanda bakundira uburyohe n’impumuro yumvikana kuva mu murima kugeza ugeze ku meza.Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko igiye gutubura imbuto y’umuceri wa Basmati ikawusubiza umwimerere wahoranye ndetse ikanakurikirana abahinzi kugira ngo utazongera kugabanuka.Umuceri wa Basmati urakundwa no mu bijyanye no guhumura sinzi ko hari umuceri uwuyingayinga. Waragabanyutse ariko buriya ikibazo kiba kiri mu mbuto, ari na yo mpamvu turi gukorana na RAB, kugira ngo turebe ko imbuto yakongera ikagaruka ari nziza ariko noneho ikazamura n’umusaruro kuko buriya Basmati ntabwo ihingwa ahantu hose.[1]

Ibindi Wamenya k'Umuceri wa Basmati

hindura
 
Abahinzi b'umuceri

Mu mwaka 2020 na 2021, u Rwanda rwejeje toni 131 n’ibilo 258 by’umuceri zivuye kuri toni 81.000 mu myaka 10 ishize. Magingo aya ikigero Abanyarwanda bihagijeho ku muceri ni 47%, intego ni uko mu mwaka 2030 u Rwanda ruzaba rwihagije ku muceri 100%.Mu maduka yo mu Rwanda umuceri wa Basmati ugura amafaranga y’u Rwanda 1500Frw mu gihe usanzwe ugura amafaranga y’u Rwanda 1300.[1]Abahinzi b’umuceri bagaragaza ko umuceri wa Basmati wera ari toni eshatu kuri hegitari mu gihe hari ubwoko bw’umuceri ugeza kuri toni zirindwi kuri hegitari. Ibi bikaba biri mu byari byatumye abahinzi b’umuceri badakomeza kwibanda kuri Basmati.

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/icyizere-ku-kongera-umuceri-wa-basmati-wari-utangiye-gucyendera-mu-rwanda