Ubuhinzi bw'ibirayi
Igihingwa k'ibirayi ubusanzwe cyageze mu Rwanda mu gihe cy'abadage mu kinyejena cya 20 aho abanyarwanda babuze izina babyita bakabyita ibirayi bitewe nuko babonaga byarazanywe n'abanya burayi.
Ubuhinzi
hinduraiIbirayi ni kimwe mu bihingwa ngandurarugo bitunze umubare mwinshi w'abanyarwanda ndetse no mwisi muri rusange yaba mu kubirya cyangwa se kubishiramo imari muri mu rwego rwo gucuruza [1] Imibare ya minisitiri y'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda igaragaza ko umusaruro w'ibirayi wiyongereye uva kuri toni 2 240 00 ugera toni Miliyoni 12 . Ubuso buhingwamo ibirayi bwavuye kuri hegitari ibihumbi 130 bugera kuri hegitari 400. Ibirayi ni cyo gihingwa cya kabiri mu bitera imbaraga abanyarwanda barya ku bwinshi, inyuma y'imyumbati. [2] Uko imyaka ishira indi igataha, ikoranabuhanga rigatera imbere n'ibihe ikabaho,ubuhinzi nabwo bukenera amavugurura ahanini ashingiye ku kongera umusaruro. Ni mururwo rwego n'imbuto z'ibirayi zigenda zituburwa binyuze mu bushakashatsi Butandukanye.
Gutubura imbuto y'ibirayi
hinduraUbwoko bumwe bw'ibirayi bw'akuwe muri Peru bumaze igihe kinini mu Rwanda bugenda busaza abashakashatsi nabo ku birayi nabo bagenda bavumbura ubundi bushya binyuze mu gutubura imbuto, umushyakashatsi yatangaje ko imbuto y'ibirayi ituburwa hifashishijwe uburyo bwo kubangurira aho hashakwa icyororo cy'ikigabo n'icyi kigore bigahuzwa.[3] Iyo babihuje binyuze mu ndabo havukamo umurama. Hakabonekamo umurama usa n'uwinyanya noneho kakawutera ukavamo ingemwe [4]
AMASHAKIRO
hindura- ↑ https://igihe.com/ubukungu/article/mabondo-ngunda-kinigi-na-kuruseke-ibidasanzwe-ku-ituburwa-ry-imbuto-z-ibirayi
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kugeragerezwa-imbuto-y-ibirayi-itazakenera-guterwa-umuti
- ↑ https://igihe.com/ubukungu/article/mabondo-ngunda-kinigi-na-kuruseke-ibidasanzwe-ku-ituburwa-ry-imbuto-z-ibirayi
- ↑ https://web.archive.org/web/20220811055804/https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kugeragerezwa-imbuto-y-ibirayi-itazakenera-guterwa-umuti