Ubuforomo
Ubuforomo ni umwuga mu rwego rw'ubuzima wibanda ku kwita ku bantu, imiryango, ndetse n'abaturage kugira ngo bashobore kugera, kubungabunga, cyangwa kugarura ubuzima bwiza n'ubuzima buzira umuze. Bafite kandi uruhare rukomeye mu kwigisha, gusuzuma uko ibintu bimeze, bakanatanga ubufasha.[1] Ubuforomo ni urufunguzo rw'ubuzima bw'igihugu[2]. Ubuforomo bukubiyemo guteza imbere ubuzima, gukumira indwara, no kwita ku barwayi, abamugaye n'abapfa.[1]
Inshingano z'abaforomo
hinduraAbaforomo gukurikirana kandi bagusuzuma abarwayi, abaforomo bagomba kuba abanyabwenge, bahuza n'imitekerereze n'ibyo bize kandi bafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n'umwuga bakora[3]. Ibi ni bimwe mubyo abaforomo bakora buri munsi:
- Gukora ibizamini by'umubiri
- Gutega amatwi no kwandika amateka y'umurwayi
- Gutanga ubujyanama no kwigisha umurwayi
- Gufatanya n'abavuzi b'inzobere mu kwita k'umurwayi
- Gutanga imiti
- Gupfuka inkomere n'ibisebe
- Gufata amaraso
- Gupima ibipimo by'umurwayi
Aho ubuforomo bukorerwa
hinduraAbaformo bashobora gukorera ahantu henshi hatandukanye, muri ho twavuga [3]:
- Ibigo nderabuzima
- Ibitaro
- Amavuriro
- Ibigo by'amashuri
- Inzu zibamo abasheshe akanguhe
- Farumasi
- Inkeragutabara