Ubucuruzi bwambukiranya Imipaka

Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagaragaje ko hari imbogamizi bari guhura nazo ndetse zikanakoma mu nkokora ubucuruzi bwabo biturutse ku bibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.[1]

ubucuruzi bwambuka Imipaka

Ibyo Wamenya hindura

 
Abantu batonze umurongo bashaka kwambuka ngo bage gucuruza

U Rwanda rufite ibikorwa bitandukanye biri gushyirwa hirya no hino bigamije guteza imbere ubucuruzi birimo nk’amasoko yambukiranya imipaka, kubaka ibyambu no gukora ibiganiro n’inzego zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uburyo abakora ubu bucuruzi bakoroherezwa.[2]Muri iyi minsi muzi ko bitameze neza ariko ubucuruzi burakorwa, iyo tubaganiriza biba ari ukugira ngo tubereke ko nk’igihugu tubari hafi bagomba kugenda bagacuruza, ntibateze imvururu ariko nabo bakumva ko ibyo twifuza ari amahoro.uRwanda rufite amasoko atandukanye arimo amasoko abiri yubatswe mu Karere ka Rusizi, isoko nyambukiranyamipaka riri muri Nyamasheke, Isoko rya Cyanika, Rubavu, Karongi, Rusumo, n’iriri kubakwa ku mupaka wa Kagitumba.[3]

Amashakiro hindura

  1. https://igihe.com/ubukungu/article/ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-bukomeje-gukomwa-mu-nkokora-n-umutekano-muke
  2. https://igihe.com/ubukungu/article/ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-bukomeje-gukomwa-mu-nkokora-n-umutekano-muke
  3. https://igihe.com/ubukungu/article/ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-bukomeje-gukomwa-mu-nkokora-n-umutekano-muke