URUGANDA RUTUNGANYA UMUCERI MU AKARERE KA RWAMAGANA

Ifungwa ry'uruganda rwa rwamagana rutunganya umuceri

hindura

Nyuma y’imyaka igera muri itanu uruganda rwa Rwamagana rutunganya umuceri rufunze kubera kutumvikana kwavutse hagati y’abahinzi na ba nyir’uruganda, ubu rugiye kongera gufungura imiryango bitarenze Kamena uyu mwaka

Uru ruganda rutunganya umuceri mu akarere ka rwamagana rwayoborwaga n’ikigo cyo muri Australia cyashoye imari mu Rwanda [Australian Investor ICM-Rwanda], rwifuzaga ko abahinzi baruzanira umuceri muremure, nyamara mu karere ka Rwamagana hasanzwe hera umuceri mugufi uzwi nka ariwo bita Kigori. uru ruganda icyo gihe ntago rwumvikanye n’abahinzi b’umuceri ku giciro bagombaga kubaheraho, abahinzi bo bahitamo guhagarika kugemura umusaruro wabo bituma uruganda rufunga imiryango.[1]

Uru ruganda rwongeye gufungura imiryango

hindura

Mu gihe ubwumvikane bwari butangiye kuza gake gake, uruganda rwiteguye kugura umuceri ku giciro abahinzi bifuzaga ku muceri mugufi, uruganda rwahise rusaba ingano y’umuceri abahinzi batari kubasha kubona muri icyo gihe.

Uru ruganda rwari rwitezwe kongera gufungura imiryango umwaka ushize 2023, rwifuzaga toni ibihumbi 6 by’umuceri udatonoye buri mwaka, mu gihe umusaruro wa koperative bari basanzwe bakorana muri icyo gihe wageraga hafi kuri toni ibihumbi 4 ku mwaka

Uru ruganda ubu rugiye kongera gukora nkuko rwakoraga na mbere dore ko ubu rwiyemeje kongera umusaruro[2]

  1. URUGANDA RWA BISCUIT MURI RWAMAGANA - Search (bing.com)
  2. https://igihe.com/ubukungu/ishoramari/article/uruganda-rutunganya-umuceri-rwa-rwamagana-rugiye-kongera-gufungura-imiryango