RWAMAGANA URUBYIRUKO RWASOJE AMAHUGURWA

Abasore n’inkumi 23 baturutse  mu turere twa Rwamagana na Kayonza muBurazirazuba bw’u Rwanda basoje amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa mu ikoranabuhanga yaberaga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Lycée du Lac Muhazi riri mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Muhazi. Abasoje aya mahugurwa  bavuga ko ubumenyi bungutse bagiye kubushyira mu bikorwa bihangira imirimo nk’urubyiruko rudafite akazi.

Abanyeshuri bahuguwe mu gukoresha ikoranabuhanga rijyanye na Mudasobwa

Aba barangije babiherewe impapuro zemeza ko ibyo bize babimenye kandi ko bashoboye no kubishyira mu bikorwa.

Bamwe muri aba basore n’inkumi twaganiriye batubwiye ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bakuye muri ASPEJ  kandi bizeye ko bizabafasha kwiteza imbere .

Mukandayisaba Claudine uturuka mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yarangije Kaminuza ariko nawe yaje kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Yabwiye Umuseke ko nyuma y’aya masomo agiye guhita yihangira umurimo kuko yari asanzwe ari umushomeri.

Ati: “Nyuma y’aya masomo nkuye aha ngiye kwihangira imirimo nkoresheje ikoranabuhanga banyigishije ndahamya ko bizamfasha kwiteza imbere nikura m’ubushomeri nzasangiza na bagenzi bange ubwenge nkuye hano.”

Umuyobozi w’ishuri rya Lycée du Lac Muhazi(ASPEJ)Murekatete Alphonsine  avuga ko aya masomo y’igihe gito kurubyiruko bayategura bagamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bubafasha kwihangira imirimo.

Uwari uhagarariye ikigega SDF  Byandaga Livingstone gikorera mu kigo cya WDA gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro ari nabo bateye inkunga aya masomo y’igihe gito yibukije uru rubyiruko kwegera ikigega SDF kugira ngo barusheho kwihangira imirimo.

AMASHAKIROhttps://panorama.rw/rwamaganaurubyiruko-rwasoje-amahugurwa-ku-ikoranabuhanga/[1]

  1. https://panorama.rw/rwamaganaurubyiruko-rwasoje-amahugurwa-ku-ikoranabuhanga/