Tetero Solange
Tetero Solange ni umugore w'umunyarwandakazi akaba umunyapolitiki wo mu Rwanda .[1][2]
Umwuga
hinduraSolange Tetero asanzwe akora nk'umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere muru urubyiruko muRwanda muri Minisitiri w’urubyiruko n’umuco kuva mu 2020. Kuva mu 2015 kugeza 2020 yakoraga muri Imbuto Foundation.[3]
Ubuzima
hinduraSolange Avuka mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera. Yatangiye amashuli abanza Yiga ku ishuli ry’abubatsi ryo mu murenge wa Rubengera ari naho Yavukiye, aha akaba yarahigiye umwaka wa 1, uwa kabiri n’uwa gatatu. Kubera ibibazo byahise bivuka mu muryango we , ikiciro gikurikiyeho cy’amashuli abanza Yagikomereje mu mugi wa Kibuye, mu ishuli ribanza rya Gatwaro. Abantu benshi barahazi kubera stade Gatwaro izwi cyane. Ibyo bigo byombi nibyo nigiyeho amashuli abanza. Solange Mu mashuli abanza rero yize aru umuhanga, yakundaga kwiga, kuko ababyeyi be bari abarimu. Iwabo bari abana umunani, we akaba umwana wa 4 ariko kandi akaba ari we wari umukobwa wa mbere. Nk’uko rero iwacu bari abarimu, bakunda kutubwira bati: “bana bacu nta sambu dufite, nta modoka dufite ndetse yewe nta n’ubundi butunzi, bityo umunani tuzaba nta wundi ni uyu nguyu wo kwiga . [4]
Ibihembo
hinduraYahawe ibihembo Icuro zigera kure ebyiri na Madamu wa perezida wu Rwanda (Jannete Kagame ) mu bakobwa bitwaye neza mu gihugu (BPGs) mu 2009 na 2011. [5] Tetero Solange yabaye umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe kongerera ubushobozi urubyiruko, aho yagiye avuga mu nama zizahuza urubyiruko hazaba haganirwa ku nsanganyamatsiko yo gufata mu nshingano ahazaza hacu. yabivuze mu inama zabaye ku wa ku wa 19-21, yitabirwaga n’urubyiruko rugera muri 350 muri Intare Conference Arena. Yakomeje avugako hateganyijwe ibiganiro bizafasha urubyiruko kumva imbogamizi Commonwealth n’ikiganiro kizafasha urubyiruko kumva uruhare rukwiye kugira kugira ngo ibikorwa by’umuryango bibashe kuba mu buryo burambye . [1][2]
Uburezi
hinduraKuri ubu Tetero akurikirana impamyabumenyi y'ikirenga muri kaminuza ya Suffolk, mu Bwongereza mu buzima rusange kandi afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n'ubutaka n'ibidukikije yakuye muri kaminuza y'u Rwanda . Afite impamyabumenyi mu iyamamazabuhinzi riyobowe n’abahinzi no mu buhinzi bwa Digitale kuva mu Buyapani no mu Buholandi [6].
Reba
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bizagera-no-mu-gisimenti-menya-ibikorwa-by-ingenzi-bizaherekeza-chogm-i-kigali
- ↑ 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-ba-rwiyemezamirimo-batatu-b-urubyiruko-bahize-abandi-bahawe-ibihembo
- ↑ http://197.243.22.137/rwamagana/index.php?id=38&tx_news_pi1%5Bnews%5D=241&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=2662fcbec2b7e5a12deb3f073c844973
- ↑ http://197.243.22.137/rwamagana/index.php?id=38&tx_news_pi1%5Bnews%5D=241&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=2662fcbec2b7e5a12deb3f073c844973
- ↑ https://dbpedia.org/page/Tetero_Solange
- ↑ https://www.myculture.gov.rw/about