Stade Amahoro
Stade Amahoro , izwi ku izina rya Sitade y'igihugu y' Amahoro, ni stade ifite intego nyinshi mu karere ka Gasabo i Kigali, mu Rwanda . Ifite ubushobozi bwo kwakira ibihubi 25.000, niyo stade nini mu Rwanda kandi yakira imikino y'umupira w'amaguru, ibitaramo, nibikorwa rusange. amatsinda y'amakipi y'umupira w'amaguru Armée Patriotique Rwandaise(APR) FC na Rayon Sports FC niyo akodesha muri iyi stade. Ikibuga nacyo gikoreshwa rimwe na rimwe muri rugubi.
Mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994, yari "ubuhungiro bw'agateganyo Umuryango w’abibumbye warindiyemo impunzi z'abatutsi zigera ku 12.0
Aho iherereye
hinduraIherereye I Remera mu Akarere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, iri mu birometero 10 uvuye mu mugi rwagati.
Amateka
hinduraStade yubatswe na sosiyete yitwa china civil engeneering construction corporation, ku giciro cya miliyoni 21 zamadorari. Kubaka byatangiye muri Werurwe 1984, birangira muri Mutarama 1989.
Mu 1990, Intambara yaradutse hagati yabanyagihugu babaga mu Rwanda no hanze yarwo yaratangiye hagati y'u Rwanda Patriotic Front (FPR), n'ingabo za perezida Juvenal Habyarimana. Intambara yarangiye mu 1993 habaho ibiganiro ndetse no gushyira umukono ku masezerano ya Arusha, yahaye imyanya FPR muri guverinoma y’inzibacyuho yagutse (BBTG) n’ingabo z’igihugu, ikanateganya ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro. Izi ngabo zizwi ku izina ry’umuryango w’abibumbye ishinzwe gufasha u Rwanda (MINUAR), kandi zari ziyobowe na jenerali w’umunyakanada Roméo Dallaire . ikicaro gikuru cya MINUAR yari mu Hotel des Mille Collines, ariko hoteli ntabwo yemeraga kwakira abasirikare, maze Dallaire ashaka ahandi ho gukorera; nyuma y'iminsi mike yo gushakisha, MINUAR yahisemo Stade Amahoro, yari nini bihagije kuburyo yakira batayo yose y'abasirikare. Ikicaro gikuru cyafunguwe kuwa 17 Ugushyingo 1993, n' ibirori ku mugaragaro byitabiriwe Dallaire na Perezida Habyarimana.[1]
Guhagarara kw'imirwano byabaye mu buryo butunguranye ku ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga akicwa; ubwo bwicanyi bwabaye umusemburo wa jenoside yo mu Rwanda, yatangiye mu masaha make akurikira iraswa ryiyo ndege. Guverinoma y'agateganyo yatangiye kwica Abatutsi n'Abahutu bashyira mu bikorwa uwo mugambi wari warateguwe cyera, mu gihugu hose. Ab'Abatutsi batangiye guhungira mu kigo cy’umuryango w’abibumbye, impunzi ibihumbi n’ibihumbi ziteranira muri Stade Amahoro.[2]
Umushinga wo kuvugurura
hinduraMinisiteri ya Siporo ihagarariwe na Aurore Mimosa Munyangaju yatangaje ko imirimo yo kuvugurura sitade amahoro bidahindutse izatangira mu mpera z'umwaka wa 2020 cyangwa 2021 iyi stade ikab izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bavuye kuri 25.[3]
Reba
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-11. Retrieved 2021-06-11.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://web.archive.org/web/20210611075428/https://cnlg.gov.rw/index.php?id=87&L=1&tx_news_pi1%5Bnews%5D=4073&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=5a9bac2174dc2d1a6d23978a1a6f10bb
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-11. Retrieved 2021-06-11.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)