Ruremesha Emmanuel
Ruremesha Emmanuel umutoza umaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda.[1]
UBUZIMA BWITE
hinduraRuremesha Emmanuel yavukiye ku Mumena, yize amashuri abanza kuri EP Cyivugiza ayasoreza kuri Camp Kigali mu karere ka Nyarugenge , yakomeye ayisumbuye mu Burundi, nyuma Ya jenocide yakorewe Abatutsi yaje gusoreza amashhuri kuri ET Muhazi mu ishami ry'ubucuruzi.[1]
MURI RUHAGO
hinduraRuremesha Emmanuel yakinishaga ku ruhande agakinisha akuguru kuburyo, yatangiye gukina ubwo yakiniraga ku Mumena, Nyuma ajya mu ishuri ry'umupira rya Panthere mu 1989,avamo ajya mu irerero rya Rayon sports fc ryatozwaga na Nsoro, Kubera Kwiga Ruremesha Emmanuel yerekeje muro Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ariko aza mu myitozo kwa Vigure mu karere ka Rubavu, mu 1992 yagiye kuba mu Burundi yerekeza mu ikipe ya Coca-Cola Fc yo mubuyenzi, avamo yerekeza mu ingimbi za Vital'O, Nyuma ya Genocide yerekeje muri Mukura V.S .[1]
MU GUTOZA
hinduraRuremesha Emmanuel ari muri Mukura kuko arinaho yatangiriye akazi ko gutoza kuva muri 2003 yahawwe gutoza abana ndetse anabifatanya no gutoza ikipe ya Kaminuza yu Rwanda yitwa Ur Fc, nyuma yabaye umutoza mukuru wa Mukura, muri 2007 yerekeje muri Kibuye Fc aho yamenyanye na Ntagwabira Jean Marie bari bavanye mu mahugurwa muri Gabon, yatoje nk'umutoza wungirije wa ATRACO FC, akomereza muri Rayo sports fc, akomereza muri La jeunesse Fc yavuye agaruka muri Mukura V.S muri 2013 avayo ajya muri Espoir Fc, akomeza ajya muri Gicumbi Fc na Enticelles Fc ayihesha umwanya wa 4, akomeza ajya muri Musanze Fc aza guhagarikwa yerekeza muri Kiyovv Sports yavuymo ajya muri Gorilla Fc avayo asubira muri Mukura V.S akaba ariyo yatozaga mbere yo kwerekeza muri Rwamagana Fc.[1]
IBIKOMBE YATWAYE
hinduraRuremesha Emmanuel yatwaye igikombe cya CECAFA yakuye hanze ubwo yari muri ATRACO FC ubwo yari yungirije nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie.[1]