Rugangura Axel
Rugangura Axel yavukiye i Bujumbura tariki 30 Gicurasi mu mwaka 1988. Ni Umunyarwanda ukora mugisata cy'Imikino,avuga amakuru yimikino, akanogeza umupira uwo mu Rwanda nahandi kw'isi akaba akorera ikigo cyigihugu cyi tangaza makurux mu Rwanda(RBA).[1]
Ibyo wamenya kuri Rugangura Axel
hinduraRugangura amashuri abanza yayigiye mu Mujyi wa Kigali ku ishuri ribanza rya APAPER, icyiciro rusange acyigira kuri IPM (Institut Paroissial de Mukarange), ikindi cyiciro acyigira muri APADE.Kaminuza, Rugangura yayize mu yahoze ari NUR (National University of Rwanda) mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho rizwi nka SJC (School of journalism & Communication), aharangiza muri 2012.[2]
Yakuriye Kicukiro avuga ko yakunze umupira akiri muto bitewe n’uko bari baturanye n’ahantu berekaniraga umupira bityo akura akunda kuwureba.Aho yareberaga imipira niho yahuriye na Mpamo Thierry wakundaga uko yaganiraga ibijyanye n’imipira aho bareberaga.[3]
yamujyanye kuri Contact FM, ariko atangira ameze nk’uwimenyereza umwuga nubwo yari afite impano. Muri urwo rugendo Rugangura yanyuze kuri Radio Autentic mbere y’uko ajya mu kwimenyereza umwuga (internship) kuri KFM, radiyo yari mu zigezweho muri icyo gihe.
Uku kwimenyereza kurangiye Rugangura yaje kwerekeza kuriaho yanamenyekaniye cyane aza kuhava yerekeza kuri Radio Rwanda, agikorera kuva mu myaka ine ishize.[4]ni umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kubera ubuhanga afite mu kogeza umupira w’amaguru kuri ubu akaba akora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).[5]
Amashakiro
hindura- ↑ Ibyo wamenya kuri Rugangura Axel, umwe mu banyamakuru bamamaye kubera kogeza umupira - IGIHE.com
- ↑ Ibyo wamenya kuri Rugangura Axel, umwe mu banyamakuru bamamaye kubera kogeza umupira - IGIHE.com
- ↑ Rugangura Axel ari mu rukundo n’inkumi y’uburanga yibera muri Amerika [AMAFOTO] (umuryango.rw)
- ↑ Rugangura Axel ari mu rukundo n’inkumi y’uburanga yibera muri Amerika [AMAFOTO] (umuryango.rw)
- ↑ Ibyo wamenya kuri Rugangura Axel, umwe mu banyamakuru bamamaye kubera kogeza umupira - IGIHE.com