Rosemary Museminali

Rosemary Museminali (wavutse 1962) ni umunyapolitiki n'umudipolomate wo mu Rwanda, kuri ubu akaba akora muri gahunda ihuriweho n'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe kurwanya virusi itera SIDA (UNAIDS), nk'uyihagarariye mu muryango w'ubumwe bw'Afurika ndetse na komisiyo ishinzwe ubukungu muri Loni muri Afurika. Museminali azwi cyane ku ruhare rwe nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane kuva mu 2005 kugeza 2009. Yabaye kandi umunyamabanga wa Leta w’ubutwererane n’igihugu ndetse anaba ambasaderi mu Bwongereza[1].

UNAIDS, aho Rosemary ubu akora

ubuzima bwe bwo hambere

hindura

Rosemary Museminali yavutse mu 1962 muri Uganda, avuka kubabyeyi ba banyarwanda bari barahungiye muri uganda, bahunze igihugu nyuma y’Impinduramatwara yo mu Rwanda yo mu 1959, aho wasangaga hashyirwaho repubulika yiganjemo Abahutu benshi, yatotezaga abatutsi. Museminali yarakuze arangiza amashuri ye muri Uganda, abona impamyabumenyi ihanitse mu mibereho n'imiyoborere yakuye muri kaminuza ya Makerere mu 1986.

Mu gihe Museminali yari akiri muri Uganda, yakoraga nk'umuyobozi ushinzwe imiyoborere ya Nyanza Textile Industries Limited. Mu mwaka wi 1990, ingabo za RPF Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame, na we wabaye impunzi muri Uganda, zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine rwarangiye muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yo mu 1994, aho abatutsi barenga miliyoni (1.000.000) bishwe. Genocide yarangiye igihe ingabo za RPF Inkotanyi zirangajwe imbere na paul Kagame zafataga igihugu cyose, bigatuma ibihumbi by'abanyarwanda bari mu buhungiro, harimo na Museminali, basubira mu gihugu cyabo.

Imirimo ye muri politiki na diplomasi

hindura

Amaze kugera mu Rwanda, Museminali yatangiye gukora muri Minisiteri y’Imibereho Myiza y'Abaturage, afasha impunzi gusubira mu gihugu no kugerageza guhuza imiryango yatatanye kubera jenoside. Yagumye muri minisiteri imyaka itanu, mbere yo kwimukira ku kazi ko kuba umunyamabanga mukuru wa Croix Rouge yo mu Rwanda, imirimo yamazeho igihe gito.

Mu 2000, Museminali yagizwe ambasaderi wu Rwanda mu Bwongereza, harimo n'indi mirimo yo kuba ambasaderi muri Repubulika ya Irilande no mu bihugu bya Scandinaviya[2]. Yagumye kuri uyu mwanya, ufite icyicaro i Londres, mu gihe cy'imyaka itanu.

Agarutse mu Rwanda mu 2005, Museminali yashyizwe na Perezida Paul Kagame ku mwanya wa minisitiri wungirije muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga (MINAFFET), ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga. Muri Werurwe 2008 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, muri rusange muri minisiteri.

Mu gihe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yashyize imbere kubungabunga amahoro n’umutekano wu Rwanda, ndetse no guharanira kubaka amahoro ku rwego mpuzamahanga. Yagenzuye imirimo y'uruhare rw’u Rwanda mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye n'umuryango w’ubumwe bw’Afurika mukugarura amahoro i Darfur.

Yakoze kandi ku rwego mpuzamahanga kugira ngo ateze imbere ubukungu bw'u Rwanda. Ukuboza 2009, Perezida Kagame yahagaritse Museminali kuri iyo mirimo, amusimbuza Minisitiri w’itangazamakuru Louise Mushikiwabo mu ivugurura ryabayobozi muri guverinoma. Museminali ntiyahawe undi mwanya muri guverinoma.[3]

Nyuma yigihe gito avuye muri guverinoma, Museminali yimukiye i Addis Abeba kugira ngo akore muri gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), nk’uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ndetse na komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye ishinzwe Afurika. Aguma muri uru ruhare guhera mu 2016[4].

Amashakiro

hindura
  1. https://www.newtimes.co.rw/section/read/40301
  2. "Tracking Rwanda liberation icons who fell off the limelight". The East African
  3. https://en.wikipedia.org/wiki/Rosemary_Museminali
  4. Rosemary Museminali, Representative to the AU and UNECA, UNAIDS". UNAIDS. Retrieved 19 October 2016.