Rose Kabuye ( yavutse kuwa 22 Mata 1961 i Muvumba) ni umwe mu ba koloneli basezerewe mu gisirikare cy'u Rwanda, aho akiri umugore wambere wari ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z'igihugu. Ubu akora mu bikorera ku giti cyabo aho ari umuyobozi muri kompanyi yitwa Virunga Logistics and Startech Limited, yigeze no kuba umuyobozi w'umujyi wa Kigali, yabaye kandi ushizwe gutegura ingendo z'abayobozi bakuru b'igihugu, aza gukora mu nteko nshingamategeko. Kubera uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu yahawe umudali n' umukuru w'igihugu Paul Kagame.[1]

UBUZIMA BWITE hindura

Rose kabuye yakuriye kandi yiga muri Uganda, yatangiye amahugurwa ya gisirikare mu1986 arangije kwiga muri Kaminuza ya Makelele[2] aho yabonye impamyabushobozi muri politike n'ubuyobozi, yagiye mu ngabo za RPF (Rwandan Patriotic Front) 1980[3], aza no kuba umwe mu bayobozi muri izo ngabo, aho yabaye umwe mubagize ibiganiro by 'amahoro hagati ya RPF na goverinoma y'u Rwanda yahozeho.[1]

AMASHAKIRO hindura

  1. 1.0 1.1 https://en.wikipedia.org/wiki/Rose_Kabuye
  2. https://www.mak.ac.ug/
  3. https://en.wikipedia.org/wiki/Rwandan_Patriotic_Front