Uwizeyimana Marc uzwi mu gusobanura filime nka Rocky Kirabiranya cyangwa se Kimomo ni Umunyarwanda uba mu Rwanda wavugako afite igikundiro.

Ibyinshi Wamumenyaho hindura

Umusobanuzi w'ama Filime Uwizeyimana Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya akaba n’umuyobozi w’inzu irebera inyungu z'abahanzi ‘Rocky Entertainment’ yari isanzwe ibamo umuhanzi uri gukora indirimbo ziri gushimwa n'abatari bacye Papa Cyangwe.[1] Rocky ni umwe mu basobanuzi bagezweho cyane mu bijyanye no gusobanura filime mu rurimi rw’ikinyarwanda izo bita 'Agasobanuye' mu buryo buryoheye amatwi bunakunzwe cyane. Mu bakunda uburyo asobanuramo filime, ku isonga hari urubyiruko kubera imvugo ziba zitamenyerewe akoresha ndetse ugasanga hamwe na hamwe ziri gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi.[2] [3]Rocky yagiye yamamariza ibigo bitandukanye nka Itel Rwanda nyuma y’abandi bakoranye na yo barimo Butera Knowless ndetse na Nishimwe Naomie waherukaga gusinyana amasezerano n’iyi sosiyete.[4] Rocky Kirabiranya yahawe igihembo cy’uwahize abandi basobanuzi mu mwaka wa 2019,[5]kuri ubu ni umusobanuzi wa filime ukunzwe nabanyarwanda.

Amashakiro hindura

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/103991/uwizeyima-marc-uzwi-nka-rocky-kirabiranya-yavuze-ku-mukobwa-wiga-umuziki-muri-canada-ugiye-103991.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/103991/uwizeyima-marc-uzwi-nka-rocky-kirabiranya-yavuze-ku-mukobwa-wiga-umuziki-muri-canada-ugiye-103991.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/umusobanuzi-wa-filimi-rocky-kirabiranya-wahawe-igihembo-cy-uwahize-abandi