Rita M. Kamanzi
Rita ni Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri AOS Ltd kuva muri Nzeri 2015[1]. Icyo yibandaho cyane ni ibikorwa by’abakozi muri sosiyete. Yabanje gukorana n’ibigo bizwi cyane byigenga n'ibigo bya Leta birimo KT Rwanda Network, Ikigo gishinzwe iterambere m’u Rwanda (RDB), Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Information Technology Authority) n’Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali.[2][3]
Amashuri
hinduraAfite impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri muri Computer Science (kaminuza ya Bangalore) na MSc.IT, ishami rya Computer Science & Software Engineering yo muri kaminuza yu Rwanda.
Inshingano
hinduraRita yabaye umuyobozi wa e-guverinoma mu gihe guverinoma y’u Rwanda yashyiraga mu bikorwa ingamba zitandukanye za e-Guverinoma kandi inshingano ze zari uguhuza ibyo bikorwa byose ku rwego rw’igihugu. Kuva icyo gihe yagize uruhare runini mu iterambere ry'u Rwanda muri ICT; bikubiyemo ibice byo gucunga imishinga, gushyiraho politiki, igenamigambi rikorwa no gushyira mu bikorwa, kimwe na M&E. Yakoze cyane cyane mu nzego za Leta z’u Rwanda mu bijyanye na ICT mu nzego zitandukanye kandi yiyemeje gukorera abikorera ku giti cyabo, hamwe n'uburambe n'ubumenyi afite.[4][5]
Indanganturo
hindura- ↑ https://www.newtimes.co.rw/featured/womens-leadership-should-be-front-and-centre-achieve-gender-parity
- ↑ https://rw.ncbagroup.com/our-board-of-directors/
- ↑ https://www.aos.rw/about/management/
- ↑ https://thedocs.worldbank.org/en/doc/612971434649633619-0190022013/original/HELPRoadshowSmartRwandaDaysListofParticipants.pdf
- ↑ https://www.rura.rw/fileadmin/docs/NICI_III_Final_Document.pdf