Pont Ruzizi I. (Ikiraro)

Pont Ruzizi I ni ikiraro giherereye i Bukavu ni kimwe mu birindiro bya gasutamo hejuru y'uruzi rwa Ruzizi hagati ya Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Cyangungu mu igihugu cy'u Rwanda .

Ikiraro

Iki kiraro cyubatswe bwa mbere mu mwaka wa 1935 nyuma kirasenywa kugira ngo cyongere cyubakwa mu byuma n’ibiti bifite ubushobozi bwo gushyigikira ibinyabiziga bifite uburemere buringaniye cyangwa buri munsi ya toni eshatu (3t) ahagana mu mwaka wa 1974. Cyakomeje kubaho kidatunganywa bituma kiba kibi kugeza igihe iki kiraro gishya cyongeye kubakirwa, kigira ubushobozi bwisumbuyeho bwo guterura toni zigera 30, mu mwaka wa 2012, ku nkunga yatanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi muri gahunda y’ubukungu bw’ibihugu by’ibiyaga bigari . Yatangijwe n’umuyobozi wa Bukavu, Bilubi Ulengabo Meschac,tariki ya 19 ukwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2019. [1]

Kuri metero 57, ni ikiraro cya kabiri kirekire muri Bukavu, nyuma ya Pont Ruzizi II, ari nacyo cyambukiranya u Rwanda.

Amashakiro hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-10-03. Retrieved 2023-06-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)