Paula Ingabire ni umunyarwandakazi w'inzobere muby'ikoranabuhanga ndetse n' umunyapolitiki, akaba ari Minisitiri w'ikoranabuhanga n'itumanaho no guhanga udushya, wemejwe n'inama y'Abaminisitiri mu Rwanda, kuva tariki ya 18 Ukwakira 2018.

Paula Ingabire (2018)

Amavu n'amavuko hindura

 
Paula Ingabire

Ingabire yize muri kaminuza y'u Rwanda, arangiza afite impamyabumenyi ya Bachelor . Yakomeje amashuri ye ndetse aza no kubona impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'itumanaho, yakuye mu kigo cy'ikoranabuhanga cya Massachusetts (MIT). Yari umwe mubitabiriye ihuriro ryo gushyiraho sisitemu no kuzicunga muri MIT.

Umwuga we wa mbere ya politiki hindura

Mbere yuko aba minisitiri, yari Umuyobozi wa gahunda ya Kigali Innovation City . Mbere yibyo, yari afite umwanya w’umuyobozi wa ICT mu Nama ishinzwe iterambere ry’u Rwanda .

Nkumunyapolitiki hindura

 
Ingabire paula

Yinjiye muri guverinoma yavuguruwe ya Perezida Paul Kagame wagabanije abagize guverinoma kuva kuri 31 ikagera kuri 26. Inama y'Abaminisitiri igizwe n'abagore 50 ku ijana; bayikoreramo. U Rwanda na Etiyopiya,nibyo bihugu bibiri bya Afurika byonyine bifite uburinganire muri guverinoma zabyo.

Nka minisitiri , ni umutegarugori uvuganira kandi wunganira ikoranabuhanga . Yiyumvisha ko ikoranabuhanga riri mubyo yise tekinoroji ya kane y'inganda kwisi . Minisitiri avuga ko udushya nk'utwo dushobora gufasha u Rwanda guteza imbere gahunda z'ubuvuzi, ndetse n'inzego z'ubukerarugendo. Yitabira inama za buri kwezi zumuryango wa Rwanda Blockchain.

Ibindi bitekerezo hindura

Muri Werurwe 2020, Paula Ingabire yashyizwe mu bayobozi 115 bakiri bato ku isi mu mwaka wa 2020, n'ihuriro ry'ubukungu ku isi . Urutonde rurimo abayobozi ba leta, abanyamakuru, abarwanashyaka, abahanzi, abarezi, impuguke mu bucuruzi, n'abashinzwe ikoranabuhanga, bari munsi y’imyaka 40.

Reba kandi hindura

Reba hindura

Ihuza ryo hanze hindura