Parki Nationali ya Nyungwe.
Parki Nationali ya Nyungwe[1] ni ishyamba cyimeza riri mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u Rwanda kandi riri hejuru y’inkombe z’ikiyaga cya Kivu. Iryo shyamba rifatanye[2] na Pariki Nasiyonali ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi kandi rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose ; ryari rifite ubuso bwa km² 924 mu mwaka w’i 2000. Iryo shyamba riri mu misozi ifite m 1600 na m 2950 kandi ririmo amoko menshi y’ibimera abana n’amoko anyuranye y’inyamaswa ; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge. Ishyamba cyimeza rya Nyungwe[3] ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda: ritanga hafi 60% by’amazi y’u Rwanda. Ikindi kandi isoko ry’uruzi rwa Nili iri muri iryo shyamba[4].
Reba aha
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/kurinda-amashyamba-kimeza-ngo-nabo-bibafitiye-inyungu
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibidukikije/amashyamba/
- ↑ https://igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/ahantu-hateye-amabengeza-hakurura-abasura-pariki-y-igihugu-ya-nyungwe-amafoto
- ↑ https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abari-ba-rutwitsi-muri-nyungwe-ubu-nibo-basigaye-bayibungabunga