Pariki y'ishyamba rya Gishwati

Pariki y'ishyamba rya Gishwati-Mukura ni ishyamba riherereye mu gice cy'amajyaruguru y'uburengerazuba bw'U Rwanda, hangana na kilometero 1.200 km 2 ishyamba rya Mukura riri mu burengerazuba bw'u Rwanda mu karere ka Rustiro igakora no mu karere ka Ngororero, ni pariki iherereye mu ruhererekane rw'isunzu ya congo-nile . ni Rimwe mu gice cy’amashyamba y’imisozi yakomotse kuri Nyungwe agakura kugera muri Parike y’ibirunga, ubu Mukura ni agace k’ishyamba konyine

Gishwati Natural Forest

Amateka

hindura

Ishyamba rya Mukura ryatangiye kubungabungwa kuva mu mwaka 1970-1990 Mukura yagizwe ishyamba rya kimeza muri 1951. Ubusanzwe yari ifite ubuso bwa hegitari 30.000. Ariko, hafi kimwe cya kabiri cy' ishyamba ndetse n'urugaga rw'ibinyabuzima rwarazimiye kuburyo ubu hasigaye hegitari ha 16.000 gusa. Ibintu byinshi byatumye igabanuka, harimo ubucucike bwabaturage bagera kuri 600 kuri km 2 hamwe n’amafaranga biinjiza mu rugo angana na $ 3 / ukwezi, ibi

Cloudy in Gishwati Mukura Mountains

bigatuma abaturage bakoresha ishyamba mu buryo butemewe kugirango babone imibereho n'amafaranga. ndetse na nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi byakomeje kugaragara ko abaturage bakomeje kwangiza no kuvogera iri shyamba

Ishyamba rya mukura ryahinduwe pariki mu mwaka wa 2015 kuva icyo gihe yiswe Pariki y'igihugu ya Gishwati- Mukura, kuva icyo gihe leta nabafatanya bikorwa batangiye kuryitaho bariteramo ibiti ndetse bagira nibyo bakuramo kugirango itegurirwe kuba pariki y'igihugu. Habayeho ibikorwa byo kurisubiranya haba ku mpande zose ari kuruhande rwa Mukura no kuruhande rwa Gishwati. bateyemo amashyamba kandi basiba ahacukuwe amabuye ndetse no kwimura abaturage go bave ku mbago zaryo. muri 2016 nibwo ishyamba rya kimeza rya gishwati mukura ryahinduwe pariki y'igihugu kugirango rizunganire ubukerarugendo ndetse ryegurirwa RDB

AKAMARO KAMASHYAMBA

hindura

Amashyamba afitiye akamaro kanini cyane abatuye isi. Mu mashyamba habonekamo ubwoko bunyuranye bw’ibinyabuzima. Umumaro wayo nturondoreka; amashyamba ni intaho y’inyamaswa n’inyoni. Amashyamba atuma haboneka amadovize (amafaranga y’amahanga) atangwa na ba mukerarugendo. Amashyamba ayungurura umwuka duhumeka ndetse amababi y’ibimera yakira umwuka mubi dusohora noneho yo agatanga umwuka mwiza duhumeka.

Amashyamba arwanya isuri, atwikira ubutaka akaburinda imiyaga y’ishuheri, akanaburinda gutwarwa n’amazi y’imvura. Ahari imisozi ihanamye yambaye ubusa, iyo imvura iguye ikukumba ubutaka bwiza bwagahinzwe maze amazi akabwijyanira mu migezi, imigezi na yo ikabwijyanira mu mahanga tugahomba. Ahatari amashyamba iyo imvura iguye ari nyinshi inkangu ziracika rimwe na rimwe n’ubuzima bwa benshi bukahatikirira.

Iyo imvura iguye, igasanga ubutaka buteweho ibiti n’ibyatsi bihagije, ibitonyanga bigwa ku bibabi n’amashami bikagabanya umuvuduko n’ubukana. Amazi acengera mu butaka gahorogahoro agasomya ubutaka ariko ntibuhite butwarwa n’isuri.Imizi y’ibiti igira akamaro kanini cyane; ifata ubutaka ikaburinda gutembanwa n’isuri. Imizi y’ibiti yongerera ubutaka ubushobozi bwo gufata no kubika amazi akenewe bikaturinda ubutayu. Amazi ahunitswe mu mizi y’ibiti, ibidendezi ndetse n’ayatangiriwe n’ibimera, atuma amashyamba akomeza kubonekamo inzuzi n’imigezi. Haba no mu gihe gikakaye k’izuba, ahari amashyamba kimeza imigezi ntishobora gukama.

Abantu bakeneye amashyamba mu mirimo myinshi inyuranye; benshi bifashisha inkwi mu gihe cyo gutegura amafunguro, bakarara ku bitanda bikozwe mu biti n’ibindi... Icyakora umuriro w’amashanyarazi wunganira inkwi. Si ibyo gusa kuko n’inzu nyinshi usanga mu bizubatse higanjemo ibiti cyangwa ibibikomokaho. Ndetse uretse amagorofa ahambaye usanga afite ibisenge by’ibyuma, andi mazu menshi ibisenge biba byubakishijwe ibiti cyangwa imbaho. Hari n’abavuga ko inzu yubakishijwe ibiti iramba kurusha iyubakishijwe amatafari ya rukarakara.

Si ibyo gusa kandi kuko n’imitako ikozwe mu biti usanga iteye amabengeza. Hari ibiti byamamaye cyane kubera ugukomera kwabyo. Muri byo twavuga nk’imisave, ribuyu, muvura n’ibindi. Mu Rwanda hari amashyamba yinjiza amadovize kubera ba mukerarugendo. Twese nk’abitsamuye dusenyere umugozi umwe; tuyabungabunge aho kuyatutira kuko arimo gukendera kubera ibikorwa bya muntu. Yego turayakeneye, ariko tuyamazeho uyu munsi abadukomokaho bazaririra mu myotsi kandi iyi si tuyiriho kugira ngo tuzayisige irushijeho kuba nziza.


[1]

[2]

[3]

 
ishyamba
  1. https://commons.wikimedia.org/w/index.php?search=amashyamba&title=Special:MediaSearch&go=Go&type=image
  2. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/nyabihu-ahahoze-ishyamba-rya-gishwati-hazagirwa-ahakorerwa-ubukerarugendo
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-17.