Oceanne Iradukunda
Belle Oceanne Iradukunda (yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1996) ni umunyarwanda uvanze n'umunyamerika akaba ari umunyamideli, agakina filime, akandika ndetse akanayobora amafilime. Yavukiye kandi akurira mu Rwanda, ubu akaba atuye i Los Angeles, muri Californiy . Akazina k'akakabyiniriro, Belle, yakiyise nyuma yo gukina mu mafirime nka Living with the Dead, Till Death Do us Apart ndetse na Shifty Business.
Umwuga hindura
Iradukunda yagaragaye mu ikinamico ry'urwenya rya Hollywood yanditswe na Tyler Perry yitwa, Sistas, kuri televiziyo yitwa BET kuva 23 Ukwakira 2019, akina nk'umuseriveri. Muri 2020, yanditse kandi ayobora film yise Thank You for Underestimating Me.
Amashusho hindura
Filime hindura
Umwaka | Filime | Uruhare | Inyandiko | Réf. |
---|---|---|---|---|
2020 | Thank You for Understimating me | Umuyobozi wa filime
Umwanditsi |
Filime ivuga ku mibereho mu gihe itarasohoka. | |
2017 | Till Death Do Us Apart | Umukinnyi | Urukundo na thriller |
Televiziyo hindura
Umwaka | Filime | Uruhare | Inyandiko | Réf. |
---|---|---|---|---|
2019 kugeza ubu | Sistas | Umukinnyi (umuseriveri) | Urukurikirane rwa TV (series) |
Impaka hindura
Muri Werurwe 2018, Ikinyamakuru The New Times cyo mu Rwanda cyatangaje ko uyu munyamideli cyangwa umukinnyi wa filime ashinja uwateguye International Fashion week i Kigali, John Bunyeshuli, kuba yaribye igitekerezo cye.
Indanganturo hindura
Izindi Ndanganturo hindura
- Belle Oceanne Iradukunda kuri IMDb
- Oceanne Iradukunda kuri Stage32