Nyirasafari Espérance

Nyirasafari Espérance ni umunyamategeko akaba n'umunyapolitiki mu Rwanda, akaba umwe muri ba Visi Perezida ba Sena y'u Rwanda, guhera ku ya 17 Ukwakira 2019[1]. Yashyizweho muri Sena na Perezida w'u Rwanda, ku ya 22 Nzeri 2019[2]. Mbere yibyo, yabaye minisitiri muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, kuva ku ya 18 Ukwakira 2018, kugeza ku ya 22 Nzeri 2019[3]. Mbere yibyo, kuva 5 Ukwakira 2016 kugeza 18 Ukwakira 2018, yari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango[4].

Nyirasafari Espérance

Amavu n'amavuko

hindura

Espérance yavukiye mu Rwanda ku babyeyi babanyarwanda; bombi bishwe muri Jenoside yo mu Rwanda muri 1994, akiri muto .[5] Nyirasafari Espérance ni umubyeyi wubatse akaba nyina w’abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe, Nyirasafari yanabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda .[6][7]

Umwuga

hindura

Mu 2009, yabaye umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutabera mu Rwanda[8]. , ku ya 5 Ukwakira 2016, bivugwa ko yari umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda [9]. Yasimbuye Diane Gashumba aba minisitiri muri Migeprof, wabaye Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda[10]. Mu ivugurura ry’abaminisitiri ryo ku ya 31 Kanama 2017, Espérance Nyirasafari yagumanye inshingano ze muri Migeprof[11]. Nka minisitiri ashyigikiye kubahana hagati y’abashakanye kugira ngo bateze imbere umuryango[12].

Mu ivugurura ry’abaminisitiri ku ya 18 Ukwakira 2018, Espérance Nyirasafari yagizwe Minisitiri w’imikino n’umuco[13]. Yinjiye muri guverinoma ivuguruye ya Perezida Paul Kagame wagabanije abagize guverinoma kuva kuri 31 bakagera kuri 26. Inama y'Abaminisitiri ni abagore 50%, ikora u Rwanda, hamwe na Etiyopiya, ibihugu bibiri bya Afurika byonyine bifite uburinganire muri guverinoma zabo[14].

 
Espérance Nyirasafari 2013-07-01 (35426418905) (cropped)

Umuntu ku giti cye

hindura

Espérance Nyirasafari numubyeyi wubatse. Nyirasafari yigeze kuba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika. Espérance Nyirasafari yavuze ko yakoze amahano kubera kwitabira umuhango w'iyimikwa ry’umutware w’Abakono, mu nyandiko yatangaje kuri Twitter isaba imbabazi Perezida Paul Kagame. Kuko abarizwa mu Ishyaka rya FPR-Inkotanyi . [15][6][7]

INDANGANTURO

hindura
  1. https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/nyirasafari-esperance-wari-minisitiri-w-umuco-na-siporo-yagizwe-senateri
  2. https://www.newtimes.co.rw/news/who-who-new-senate
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/85878/minisitiri-nyirasafari-esperance-yakiriye-mu-biro-bye-miss-iradukunda-liliane-ugiye-kwitab-85878.html
  4. https://www.newtimes.co.rw/news/nyirasafari-raises-red-flag-over-increasing-teenage-pregnancies
  5. https://web.archive.org/web/20211118150107/https://cnlg.gov.rw/index.php?id=87&L=2&tx_news_pi1%5Bnews%5D=3679&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=3e5ed2fc3b1e62f38ca97aa432a1f3d3
  6. 6.0 6.1 https://www.teradignews.rw/rw/nyirasafari-esperance-wagizwe-minisitiri-mushya-wa-siporo-numuco-ni-muntu-ki/
  7. 7.0 7.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-nyirasafari-yitandukanyije-n-imyumvire-y-abakono-abitabiriye-iyimikwa
  8. https://allafrica.com/stories/201105130229.html
  9. https://peoplepill.com/people/esperance-nyirasafari
  10. https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/nyirasafari-esperance-wari-minisitiri-w-umuco-na-siporo-yagizwe-senateri
  11. https://www.newtimes.co.rw/section/read/214047
  12. https://rwanda.unfpa.org/en/news/gender-equality-human-right-%E2%80%93-celebrating-women%E2%80%99s-day
  13. https://www.minisports.gov.rw/news-detail?tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Bnews%5D=9083&cHash=eab184d32afbce78a24ccea469263161
  14. https://www.migeprof.gov.rw/news-detail/honorable-solina-nyirahabimana-sworn-in-as-new-gender-and-family-promotion-minister
  15. https://www.bbc.com/gahuza/articles/ckkxlkr3d25o