Uwimana Emmanuel uzwi nka Nsoro Tiote, wakiniye amakipe atandukanye[1] arimo AS Kigali,

Amateka hindura

Uwimana Emmanuel[2] watangiriye umupira w’amaguru muri Centre Sportif de Rwamagana, yaje kubengukwa n’abatoza ba Academy ya FERWAFA (Isonga FC) muri 2009 amaramo imyaka itatu (3). Muri 2012 yaje gushimwa na Kayiranga Baptiste amujyana muri Kiyovu Sport akinamo igice cya kabiri cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2012-2013.

Ubwo AS Muhanga yahuraga na Rayon Sports hindura

Shampiyona 2012-2013 irangiye yahise anyarukira muri AS Kigali ubwo yari igitozwa na Cassa Mbungo Andre. Uyu musore yaje kugenda agira ibibazo by’imvune zikomeye bigera n’aho ajya kubagwa. Nyuma yaje gutizwa muri Etincelles FC mbere yo kugarurwa muri AS Kigali hagati muri shampiyona 2015-2016 mbere yo kujya muri Espoir FC kuko imyaka ine yari afitanye na AS Kigali yari irangiye.[3]

Nyuma yo kuva muri AS Kigali, Uwimana yahise agana muri Espoir FC mu 2017 asinyayo amasezerano y’umwaka umwe (2017-2018). Nyuma asoje nibwo yahise ajya muri Sunrise FC asinya imyaka ibiri. Gusa ntabwo iyo myaka yayimaze muri Sunrise FC kuko yahamaze umwe (2018-2019) undi wa 2019-2020 awukina muri FC Musanze.

Nyuma yo gusoza 2019-2020 muri FC Musanze, Uwimana yahise akina umwaka w’imikino 2020-2021 muri AS Muhanga, ikipe avuyemo agana muri Rwamagana City.

Reba aha hindura

  1. https://radiotv10.rw/uwimana-soulaiman-emmanuel-nsoro-yafashe-uheruka-gutandukana-na-as-muhanga-yafashe-umwanzuro-wo-kujya-mu-cyiciro-cya-kabiri/
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/84613/uwimana-emmanuel-84613.html
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/77320/uwimana-emmanuel-77320.html