Nili Yera (izina mu cyarabu: النيل الأبيض)

Nili Yera
Umugezi wa Nil

Uru ruzi rusohoka mu kiyaga cya Victoria hafi y’umujyi wa Jinja (Uganda), rwitwa Nili ya Victoria (Victoria Nile). Rukomeza intera igera kuri kilometero 500 runyuze mu kiyaga cya Kyoga, rukisuka mu kiyaga cya Albert aho rusohoka rwitwa Nili ya Albert (Albert Nile).